RFL
Kigali

Ibikorwa bya muntu: Nimero ya mbere mu iyangirika ry’ubuzima bw’ibidukikije ku kigero cya 2/3 uhereye mu 1970

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:13/09/2020 22:05
0


Impuzandengo y’ibidukikije imaze kugabunuka ku rugero rwa 68% mu myaka igera kuri 40. Umuryango World Wildlife Fund muri raporo yawo werekana ko iri gabanuka rihurirana n’imikorere ya muntu.



Raporo yasohowe ku wa Gatatu w’icyumweru turi gusoza igahabwa umutwe wa “The Living Planet Report 2020”, yakoze ubushakashatsi ku bwoko bw’ibidukikije butandukanye (inyamaswa n’ibimera), burenga 4,392; ahanini bibanze ku binyamabere, ibiguruka, amafi, ibikururanda, n’ibitura ku butaka no mu mazi—nk’ibikeri—hagati y’imyaka ya 1970 na 2016.

Iyi raporo yerekana ko igabanuka ry’ibi binyabuzima bikikije abantu mu Isi bitigeze bigaragara mu mamiliyoni y’imyaka yatambutse. Ni mu gihe inerekana ibice bifite imibare yo hejuru mu igabanuka, aho uduce nka Latin America na Caribbean, tuza ku isonga n’igabanuka ryo ku gipimo cya 94%.

Uyu muryango werekana ko iyangirika ry’imibanire hagati y’ abantu n’ibibakikije, rishyize mu kaga ubwoko bw’ibidukikije—inyamaswa n’ibimera—bigera kuri miliyoni imwe. Muri iyo miliyoni hakabonekamo 500,000 y’inyamaswa n’ibimera, ndetse n’ikindi gice (500,000) cy’udukoko dutoya.

N’ubwo iyo raporo yerekana ko abantu dufite uruhare mu igabanuka ry’ibidukikije, uyu muryango wizera ko hari n’ibyakorwa mu buryo bwihuse ngo hasigasirwe ibidukikije. Mu byakorwa harimo guhindura uko dukora n’uko dukoresha ibyo kurya, kwiga ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, hanyuma no gusigasira imitungo kamere.

Ntabwo iyi raporo igarukira ku nyamaswa n’ibimera gusa, kuko yerekana n’uburyo amazi meza mu Isi arushaho kugenda agabanuka. Byerekanwa ko byibura 85% y’ibishanga byagiye bisibanganywa, bitewe n’impinduramatwara z’inganda.

Ibyo, bikajyana n’igabanuka ry’ibitura muri ayo mazi, nk’uko iyi raporo yerekana ko buri mwaka kuva mu 1970 ibituyemo bigabanuka kuri 4%.

Abashakashatsi bemeza ko ibikorwa bya muntu ari byo bifite uruhare runini mu igabanuka ry’ibidukikije. Gusa ngo n’ubwo dukomeza kwigarurira ahantu hose kuko Isi tuyita iyacu, bishobora kongerera ibyago abantu kwandura ibyorezo nka COVID-19.

Mu ijambo ryumvikana muri siyansi rizwi nka “zoonotic”, iyi raporo ishimangira ko indwara z’ubu bwoko abantu bashobora guhura nazo cyane kuko ziva mu nyamaswa zijya mu bantu. 

Bigaragazwa ko mu gihe hakomejwe ihererekanya ahanini ry’inyamaswa hagati y’abantu, ko birushaho kongera ibyago byo kwikururira ibyorezo, ko ndetse ari n’umukino tuzahomberamo bikomeye cyane. 

Src: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND