RFL
Kigali

Ku bufatanye na NCD Alliance twaganiriye na Philippa Kibugu Decuir wakize kanseri y’ibere agira abantu inama y'uko bayirinda

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:14/09/2020 14:28
1


Uko iminsi igenda ishira ni ko harushaho kwaduka indwara zitandukanye zimwe na zimwe zikaba zabonerwa umuti n’urukingo, mu gihe hari izindi zidakira igihe zagaragaye zaramaze gukwira umubiri wose ari naho dusanga indwara za Kanseri hamwe n’izindi zitandukanye zizwi nk’indwara zitandura (non-communicable disease).



Tariki ya 7 kugeza tariki 13 z’ukwezi kwa cyenda ni icyumweru cyahariwe kurwanya indwara zitandura zizwi nka Non-Communicable disease mu ndimi z’amahanga. U Rwanda hamwe n’ibindi bihugu bikaba bikomeza gukora ubukangurambaga bwo kumenyekanisha uburyo bwo kwirinda indwara zitandura, harimo kumenyesha abaturage ibimenyetso byazo. Igitera izo ndwara, ndetse n’uburyo umuntu yazirinda biciye mu buryo butandukanye burimo imirire gukora siporo n’ibindi bitandukanye.

Ni muri urwo rwego ku bufatanye n’ihuriro nyarwanda ry’imiryango irwanya indwara rizwi nka Rwanda NCD Alliance, INYARWANDA yaganirije umwe mu bigeze kurwara indwara ya Kanseri y’ibere maze akaza kuyikira, kuri ubu akaba yarashinze umuryango urwanya Kanseri y’ibere mu bihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, Breast Cancer Initiative East Africa uzwi nka BCIEA mu mpine.

Akaba yarashinze uyu muryango nyuma y'aho mukuru we ahitanywe n'iyi ndwara ndetse nawe akaza kuyirwara ku bw’amahirwe akaza kuyikira, kuko yamenye ko ayirwaye hakiri kare bityo akavurwa agakira. Uyu muryango ukaba waratangiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Texas ariko akaza kuza kugaruka mu Rwanda naho akahashyira uwo muryango kuri ubu ukaba umaze kugera mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba byose. 

Akaba afite intego yo kuwugeza n'ahandi hose ku isi, gusa ariko akaba yatangarije inyaRwanda.com ko yahisemo guhera mu Rwanda mu rwego rwo gufasha igihugu cye mu iterambere n’ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere. Dore ko kuri ubu yakoze n’insimburangingo z'ibere ku bagore barwaye kanseri yiberi, akaba asaba leta kubafasha muri ibi bikorwa.

NGABONZIMA Louis umukozi wa Rwanda NCD Alliance yadutangarije byinshi kuri iki cyumweru cyahariwe kurwanya indwara zitandura. Yagize ati “ Icyumweru cyahariwe kurwanya indwara zitandura ku isi yose, cyagiyeho mu mwaka wa 2018 nyuma y’inama yo ku rwego rwo hejuru y’Umuryango w’Abibumbye ku ndwara zitandura. Buri mwaka ukaba ugira insanganyamatsiko yihariye hagamijwe kwihutisha intego isi yiyemeje zo kugabanya 1/3 cy’imfu zituruka ku ndwara zitandura kugeza mumwaka wa 2030. 


Louis Ngabonzima umukozi wa Rwanda NCD Alliance

Ni muri urwo rwego insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2020 (tugenekereje mu kinyarwanda) ari: “Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kurwanya indwara zitandura ni inshingano ya buri wese”. Muri rusange iki cyumweru kibaho kugira ngo by'umwihariko isi yose ihuze imbaraga hagamijwe kugabanya umuvuduko w’izi ndwara zitandura zihangayikishije isi.

Ikiganiro kirambuye na Philippa Kibugu Decuir warwaye Kanseri y’ibere akaza kuyikira


INYARWANDA: ESE KANSERI NI IKI?

Philippa: Ubusanzwe, umubiri w’umuntu ugizwe n’uturemangingo (cellules/cells) tubarirwa muri miliyari zirenga 1000 (trillions). Kugira ngo umuntu akure, utu turemangingo twikuba inshuro nyinshi cyane, bityo umuntu akiyongera mu bunini ndetse n’uburebure. Iyo kandi umuntu akomeretse, umubiri ukora uturemangingo dushya kugira ngo usane ahangiritse. Umubiri w’umuntu kandi, ugenzurana ubwitonzi bukomeye (control/ contrôle) ubu buryo bwo kongera no gukora uturemangingo.

Iyo umubiri utakaje ubushobozi bwo kugenzura ukwiyongera kw’uturemangingo tw’umubiri (cell division), ni byo bitera kurwara kanseri. Uku kwiyongera kw’uturemangingo gutera ibibyimba bizwi mu ndimi z’amahanga nka (tumor/tumeur). Habaho ubwoko bubiri bw’ibibyimba buterwa na Kanseri; ari bwo ikibyimba cyo mu bwoko bwa Benign ndetse n’icyo mu bwoko bwa Malignant.

INYARWANDA: ESE Ubwo bwoko bwa Kanseri butandukaniye he?

PHILIPPA: Ikibyimba cyo mu bwoko bwa Benign: Abantu barwaye ubu bwoko bw’ikibyimba usanga nta bimenyetso bidasanzwe bagaragaza. Akenshi iki kibyimba nta ngaruka kigira, bitewe n'uko kiguma ahantu hamwe; ntigikwirakwire mu bindi bice by’umubiri. Uku kudakwirakwira, bituma byorohera cyane abaganga kukibaga. Iki kibyimba gishobora kugaragara inyuma, cyangwa se kikaba kirimo imbere mu mubiri. Iyo kiri ahantu habangamye, nko mu nda, mu maso, ku ntoki, cyangwa mu mitsi ijyana amaraso, abaganga barakibaga (surgery), cyangwa bakagishiririza bakoresheje imirasire (radiation).

Ikibyimba cyo mu bwoko bwa malignant: Iki ni cyo kibyimba kibi, kuko akenshi gihitana ukirwaye. Abantu benshi iki kibyimba ni cyo bakunze kwita Kanseri. Iki kibyimba ububi bwacyo buterwa nuko kitaguma ahantu hamwe; ahubwo cyanduza n’ibindi bice by’umubiri, bityo kanseri igakwirakwira mu mubiri hafi ya wose. Umubare munini w’abantu bahitanwa na kanseri, biba byaturutse kuri ubu bwoko bw’ikibyimba.

INYARWANDA: Ese ni iki gitera Kanseri? Ese Kanseri zose ziterwa n’ibintu bimwe?

PHILIPPA: Usanga ahanini kanseri zose ibizitera ari bimwe harimo kunywa itabi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa inzoga ndetse n’imirire mibi. Gusa hari n’izindi mpamvu zishobora kubigiramo uruhare harimo gusaza cyangwa imyaka umuntu agezemo, hano cyane cyane zifata abantu bakuze kubera imihindagurikire y’umubiri.

INYARWANDA.COM: Ese koko kanseri y’ibere yaba ifata abagore gusa cyangwa n’abagabo irabafata?

PHILIPPA: Mu busanzwe abagabo ntibakunze kugira ikibazo cyo gufatwa na kanseri ifata amebere ku bagore, ariko iyo abagabo bagize ibyago byo gufatwa n’iyi kanseri bapfa vuba kurusha abagore. Impamvu yaba ituma abagabo bihuta gupfa mu gihe bafashwe na kanseri y’ibere ni uko baba badatekereza ko bayirwara bityo bakamara igihe bibaza kuri ubwo burwayi. Nko mu Rwanda hari abagabo 2 tuzi imaze guhitana.

INYARWANDA: Ese ni ibihe bimenyetso bya Kanseri?

PHILIPPA: Mu busanzwe kimwe mu biranga Kanseri harimo uburibwe bwa hato na hato mu mubiri, ndetse n’imihindagurikire mu mikorere y’umubiri ishobora kubonwa na nyiri ubwite akurikije uko yari asanzwe ameze.

INYARWANDA: Ese ni ryari Kanseri yavurwa igakira?

PHILIPPA: Kanseri iyo ibonetse hakiri kare iravurwa igakira, ni ukuvuga ko abantu bakwiriye kwihutira kujya kwa muganga mu gihe bumvise hari aho batameze neza mu mubiri kugira ngo basuzumwe hakiri kare.

INYARWANDA: Ese ni izihe nama mwagira abantu bose muri rusange ku byerekeye kanseri?

PHILIPA: Mbere na mbere ni ukubakangurira kujya bisuzumisha buri gihe kugira ngo bamenye uko umubiri wabo uhagaze batarindiriye ko barwara. Ikindi kandi igihe umuntu yumva hari impinduka mu mubiri we akihutira kujya kwa muganga atarindiriye ko aremba cyane. Indi nama nabagira ni ugukora siporo no gufata indyo yuzuye bakirinda ibiryo byo mu nganda cyane ndetse n’inzoga hamwe n’itabi.

Ku ruhande rwa Leta n’abafatanyabikowa ni ukongera imbaraga z’ubukangurambaga muri buri cyiciro: ubuzima, uburezi, ubuhinzi…kugira ngo harushweho kwirinda indwara zitandura ndetse no gukangurira abaturage uburyo barushaho kwirinda izi ndwara. Ikindi kingenzi ni ugushora imari mu buzima harimo kugura ibikoresho bihagije byabasha kubona ubwo burwayi ndetse no kongerera ubushobozi amavuriro yacu.

INYARWANDA: Ese ubona ari izihe ngaruka Coronavirus yagize ku buryo bwatuma zino ndwara zikomeza kwiyongera?

PHILIPPA: Mu busanzwe habagaho ubukangurambaga ku byerekeye uburyo izi ndwara zakwirindwa none ubu bwarahagaze kubera ko ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe byahagaze. Ikindi kandi abantu benshi muri iki gihe ntibagihangayikishijwe n'izi ndwara ahubwo bahangayikishijwe na Coronavirus, ibi rero bikaba byatuma zirushaho kwiyongera.

Ndetse kandi abantu benshi ntibagikora siporo nka kimwe cyabafasha kurwanya izi ndwara, ahanini bamwe baganaga gym mu buryo bwo kugira ngo bakore siporo none kuri ubu zarafunzwe kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Bamwe mu bakorera bushake muri uyu muryango urwanya kanseri y’ibere, BCIEA barimo Sam MUSORE na HABARUGIRA Inyange Charlene batangarije INYARWANDA ko kimwe mu biri gutuma izi ndwara ziyongera ari uko, ahanini abantu batarya indyo yuzuye ndetse ngo banakorere siporo zihagije. Ikindi kandi bakaba babona ko hakiri ikibazo mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha uburyo izi ndwara zitandura zifata abantu ndetse n’uburyo zakwirindwa.


Sam Musore umwe mu bakorerabushake mu muryango urwanya kanseri y'ibere

Bakaba bakomeje batangariza inyarwanda ko icyatuma zino ndwara zirushaho kwirindwa ari uko Leta yashyira imbaraga mu bukangurambaga ku byerekeye izi ndwara hamwe no kongerera ubushobozi ibitaro. Ikindi cy'ingenzi ni uko buri wese yashyira imbaraga mu kwisuzumisha.

Gerard MUVUNYI umuhuzabikorwa w’umuryango urwanya Kanseri y’ibere, BCIEA yatangarije inyaRwanda.com ko ari byiza ko Leta yafasha imiryango itari iya Leta iyongerera ubushobozi mu kumenyekanisha izi ndwara zitandura, uburyo zirindwa n’uburyo zandura ndetse no gukangurira abaturage kumva ko bakwiye kujya bisuzumisha buri gihe batarindiriye ko barwara. Ibi ni ukugira ngo barusheho kumenya uko umubiri wabo uhagaze.


Habarugira Inyange Charlene umwe mu bakorerabushake mu muryango urwanya kanseri y'ibere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Akazuba3 years ago
    Mwaturangira ago BCIEA bakorera cg mukaduha numero de telephone za Phillipa.Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND