RFL
Kigali

Radio y’umuhanzi Diamond yahagaritswe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/09/2020 14:11
0


Radio y’umuhanzi Diamond Platnumz yitwa Wasafi imaze igihe itambutsa ibiganiro by’imyidagaduro yahagaritswe mu gihe cy’iminsi irindwi, guhera ku wa 12 Nzeri 2020.



Iri hagarikwa ryatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe Itumanaho n’itangazamakuru muri Tanzania, TCRA. Iki kigo cyavuze ko iyi Radio ishinjwa kurenga ku mahame y’umwuga w’itangazamakuru no gukoresha imvugo zihembera umwiryane.

Umuyobozi w’iki kigo gishinzwe itumanaho n’itangazamakuru, James Kilaba, yabwiye itangazamakuru ko ibyo iyi Radio ishinjwa byabaye ku wa 01 Kanama no ku wa 08 Kanama 2020, biciye mu biganiro ‘Switch’ na ‘Mashmsham’. James Kilaba avuga ko abanyamakuru b’ibi biganiro bakoresheje imvugo zidakwiriye.

Ubuyobozi bwa Wasafi FM bwasohoye itangazo bwisegura ku kigo cy’igihugu gishinzwe itumanaho n’itangazamakuru ndetse n’abaturage bo muri Tanzania “Ku bwo gukoresha imvugo zidakwiye mu biganiro ‘Switch’ na ‘Mashamsham’ tukarenga ku mahame y’umwuga.”

Bavuze ko bemeye ibihano bahawe, basaba n’imbabazi. Ndetse ko Radio yavuye ku murongo kugeza ku wa 18 Nzeri 2020. 

Ku wa 27 Kanama, Clouds Fm na Clouds TV byahagaritswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru n’itumanaho (TCRA), nyuma y’uko bakoze amakosa mu gatangaza amakuru ku matora.

TCRA yavuze ko ibi bitangazamakuru byatangaje amashyaka yemerewe guhatana mu matora batabajije Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe amatora muri Tanzania, NEC.

Mu mpera za Kanama, TCRA kandi yahagaritse ibiganiro bya Clouds Fm, ku bwo gukoresha imvugo zidakwiye muri rubanda.

Radio ya Diamond yahagaritswe mu gihe cy'iminsi 7 ku bwo gukoresha imvugo zidakwiye mu biganiro byayo bibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND