RFL
Kigali

Umuratwa, murumuna wa Young Grace witabiriye Miss Rwanda yakoze ubukwe n’umunya-Romania-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/09/2020 10:45
0


Umuratwa Queen Eduidge murumuna w’umuhanzikazi Young Grace yakoze ubukwe n’umugabo witwa Radu ufite inkomoko mu gihugu cya Romania.



Umuratwa na Radu bakoze ubukwe ku wa 09 Nzeri 2020, mu birori bikomeye byabereye mu Karere ka Rubavu, ku ivuko ry’uyu mukobwa mu Ntara y’Uburengerazuba. Mbere yo gukora ubukwe, babanje gufatira amafoto n’amashusho kuri Kigali Convention Center agaragaza umunezero batewe n’intambwe ikomeye mu buzima biyemeje gutera.

Radu yavuze ko Imana yamugeneye umufasha umukwiriye, kandi bakundanye igihe kinini, imiryango yombi yarabihaye umugisha. Yifashishije amagambo aboneka mu Itangiriro 2:18’, hagira hati “Nuko Uhoraho Imana aravuga ati “Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.”

Queen Eduidge yavuze ko ku wa 09 Nzeri 2020 "Nabyutse ndi Miss Eduidge, ijoro ritandukana nabaye Madamu Ionascu kuva ubu kugeza ku iherezo.” Yakoresheje emoji zigaragaza ko yambitswe impeta y’urukundo kandi ko yemeye kubana na Radu byemewe n’amategeko.

Radu akomoka muri Romania, igihugu giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Burayi. Ni igihugu kizwiho kugira amashyamba menshi n’imisozi myinshi ikurura ba mukerarugendo. Ni igihugu cya 12 mu binini mu Burayi n’icya karindwi mu bituwe cyane mu Burayi. Gifite abaturage bagera kuri miliyoni 20, ku buso bwa km 238,397.

Umuratwa warushinze na Radu, mu 2015 yahataniye ikamba rya Miss Rwanda ariko ntiyasekerwa n’amahirwe. Icyo gihe yari mu bakobwa 16 bagombaga kuvamo uhagararira Intara y’Uburengerazuba.

Ntiyabashije gukomeza bitewe n’uko atari yujuje uburebure bwasabwaga. Uyu mukobwa ukunda ibyo kumurika imideli, icyo gihe yabwiye INYARWANDA, ko azongera guhatana ariko ntibyabaye.

Umuratwa, murumuna wa Young Grace yakoze ubukwe n'umunya-Romania

Bakoze ubukwe nyuma y'igihe kinini bakundana, baragaza amarangamutima yabo bifashishije imbuga nkoranyambaga

Umuratwa yavuze ko yarushinze n'umugabo yakunze kurusha abandi

Byari ibyishimo mu miryango yombi, yahujwe n'abana babo

Umuratwa [Uri hagati], Mama we [ubanza ibumoso] n'umuhanzikzi Young Grace [uri uburyo]

Umuratwa na Radu bakoze ubukwe mu birori binogeye ijisho

Bombi batangiye urugendo rushya rw'urukundo, kuva ku wa 09 Nzeri 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND