RFL
Kigali

Rubavu: Ikiganiro na Nyirandatuje Solange umugore utunzwe no gufotora: Ntagiterwa isoni n’uyu mwuga wamuhinduriye ubuzima

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:14/09/2020 10:38
0


Nyirandatuje Solange umudamu utuye mu karere ka Rubavu utunzwe n’umwuga wo gufota twamusuye adutangariza uko abayeho. Yavuze ko gufotora ari umwuga yigishijwe n’umugabo we wafotoraga nyuma akaza kumuha kamera. Uyu mugore ufasha urugo rwe kubera gufotora yatangaje ko adatewe isoni n’uyu mwuga.



Ubusanzwe ntabwo abagore bazwi mu mwuga wo gufota by’umwihariko mu duce tutaratera imbere cyane. Aha turavuga nko mu byaro aho usanga uyu mwuga wo gufotora wihariwe n’abagabo. Nugera mu mujyi ushobora gusanga aho umugore afotora mu birori bitandukanye nubwo nabyo bidakunze kuboneka, mbese muri make reka tuvuge ko uyu mwuga wo gufotora ufatwa nk’umwuga wa kigabo.

Mu kugerageza gusobanura iyi ngingo mbere yo kuganira n’umwe mu bagore ba wukora turabanza twifashishe ikiganiro twagiranye na Muhorakeye Antoinette utuye mu karere ka Rubavu watubwiye impamvu nyamukuru abona ishobora gutuma uyu mwuga wo gufata amashusho n’amafoto uharirwa abagabo cyane.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda twese yaduhaye uburenganzira bungana ndetse ubu nizera ntashidikanya ko icyo umugabo yakora n’umugore yagishobora, ibi twarabibonye kenshi aho usanga umugore yubaka agakora n’indi mirimo yafatwaga nk’iy’abagabo. 

Gufotora rero byabanje kwitwa iby’abagabo ku buryo n’abagore bifitemo ubushobozi babanje kujya babitinya bitandukanye n’ubu. Uretse ibyo kandi kubona umugore uri gufotora ahetse n’umwana akenshi biragoye bikaba nabyo biri mu bituma abagore benshi babireka ntibabyiteho gusa uko bimeze ubu biratandukanye twese twabaye intore”.


Nyirandatuje Solange ntiyigeze yita ku magambo y’abaturanyi be ndetse n’abandi bamubonanaga umwana mu mugongo na kamera mu ijosi.

Uyu mudamu ufite urugo yatangarije Inyarwanda.com ko yatangiye gufotora mu 2018, ubwo umugabo we yamusabaga gufata ifoto y’umuryango we wari wabasuye bikarangira amweguriye igikoresho cyifashishwa mu gufata amafoto n’amashusho (Camera) nawe yakoreshaga.

Yagize ati “Umuryango wari wadusuye hano mu rugo, batashye umugabo arambwira ngo mfate ifoto y’urwibutso ampa telefoni ye, nafashe ifoto nziza cyane arayikunda ahita ambwira ko agomba kumpa camera akanyigisha gufotora nkamusimbura agashaka akandi kazi. Icyo gihe narishimye bikomeye ndetse nkajya nirirwa ndikuyiyigisha”.

Solange utaragiraga akandi kanzi yakomeje agira ati ”Njye ntakazi navuga nagiraga ubundi naricaraga nkategereza ko umuturanyi ampamagara akampa ikiraka cyo kubagara cyangwa kumuhingira, gusa kugeza ubu iki gikoresho kimaze kumpindurira ubuzima kandi n’ibintu nzakomeza mbisigire n’umwana wanjye kuko ndabikunda cyane”.

Nizihe mbogamizi SOLANGE n’abandi bagore bagenzi be bahura nazo mu gihe bafotora?

Mu kiganiro n’uyu mugore yavuze ko bwa mbere ajya gufotora yagendaga ahishe kamera mu gikapu ngo hatagira n’umubona akamuseka akayikuramo ageze aho yagombaga gufotorera nabyo akabikorana ubwoba bwinshi cyane. Yakomeje avuga ko kugera aho yafotoreraga nko mu bukwe se cyangwa mu gitaramo runaka, amaso y’abantu bamwibazagaho nayo yamuberaga imbogamizi kimwe n’abandi bagore basangiye umwuga.

Uretse kuba yaterwa isoni no kugenda mu bandi bantu afotora Solange ngo yabanje kujya afotorera ubuntu kugira ngo yemeze ba nyirayo ko abakorera neza bazongere kumuha akazi. Ubushobozi buke ndetse no kutabona amahugurwa mu bijyanye no gufotora na byo abifata nk’imbogamizi zikomeye ahuriyeho na bagenzi be b'abagore/abakobwa dore ko ngo mu bice by’icyaro abagore bafotora abenshi baba barabyiyigishije.


Nyirandatuje Solange ngo iyo yashyize ijisho kuri Kamera ntiyibagirwa akajambo 'Atasiyo' (Attention)

Solange yavuze ko yifashije mu tuntu twinshi atajyaga yifashamo wenyine ataragera muri uyu mwuga wo gufotora na cyane ko buri kimwe yagisabaga umugabo we bitandukanye n’ubu. Yasabye abagore bagenzi be kuticara ubusa abibutsa kujya bahaguruka bagakora ibyo bakunda bagafasha abagabo babo kwiteza imbere no kwiyuka muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND