RFL
Kigali

Ibiganiro hagati ya Taliban na guverinoma ya Afghanistan byabereye muri Qatar

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:13/09/2020 16:27
0


Ibiganiro byabaye iby’ amateka byahhuje Aba-Taliban ndetse na guverinoma ya Afghanistan, bigamije gushyira akitso ku makimbirane y’igihe kire kire abera muri iki gihugu. Ibi biganiro byabereye i Doha muri Qatar.



Ibiganiro byahuriyemo impande ebyiri zimaze igihe kinini mu makimbirane—Taliban na guverinoma ya Afghanistan—byabereye mu mujyi wa Qatar, Doha, bikaba byakorewe ahantu hari umutekano uhambaye, ndetse hanubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Nyuma y’ igihe kirekire mu ntambara yahitanye ibihumbi by’ abantu muri Afghanistan, ku wagatandatu w’iki cyumweru habayeho ibiganiro bigamije amahoro byahuje guverinoma ya Afghanistan n’Aba-Taliban.

Impande zari zitabiriye ibi biganiro uko ari eshatu zari zihagarariwe. Ku ruhande rwa guverinoma ya Afghanistan hari Uhagarariye Urwego rw’ Ubumwe n’ Ubwiyunge, Abdullah Abdullah, naho ku ruhande rwa Taliban hari umuyobozi wungirije Mullah Abdul Ghani Baradar, ndetse na Mike Pompeo wari Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Guhurira hamwe mu biganiro kuri izi mpande zombie zishyamiranye bibayeho nyuma y’ uko byagiye bisubikwa inshuri nyinshi.  Gusa kuri ubu zahuye, biraba ari amahirwe yo kurebera hamwe uko izi mpande zishyamiranye zabana mu gihugu kimwe, mbere y’ uko ingabo z’ amahanga (ingabo za Amerika) zicyurwa—bikekwako ko izi ngabo zigiye hatabonetse ibisubizo bya biteje icyuho cyavamo ikomeza ry’ amakimbirane.

Dukwiye kuza hano n’ ubushake ndetse n’ umugambi mwiza wo guhagarika imineka ry’ amaraso rimaze imyaka ikabakaba 40, hhanyuma tukagira amahoro mu gihugu hose kandi arambye. Ibi ni bimwe mu byavuzwe n’ uwaje ahagarariye uruhande rwa Afghanistan, Abdullah Abdullah.

Yongeraho ko kugeza ubu iyi ntambara itarabona uwayitsinze, ko kandi itanagira uyitsindwa mu gihe aya makimbirane akemuwe mu buryo bwa politiki n’ amahoro, hanyuma bakagera ku byifuzo by’ abaturage.

Ku ruhande rw’ umuyobozi wungirije w’Aba-Taliban, Mullah Abdul Ghani Baradar, utavuze byinshi ku migambi y’ ahazaza ya Taliban, abakurikiranye imivugire ye bemeza ko ijwi rye risa n’iritanga Ikizere.

Baradar uretse kuba yarashishikarije impande zombie kurangwa n’ukuri ndetse no kugira umutuzo no kwihangana, yanavuze ko bifuza Afghanistan yigenga, Yunze Ubumwe, iteye imbere ndetse yibohoye. Ndetse ko iba Afghanistan igendera ku mabwiriza y’ idini ya Islam.

Guhurira ku meza amwe mu biganiro bigamije amahoro ku mpande zombie, bibaye ibishoboka nyuma y’ uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasinyanye amasezerano n’ Aba-Taliban muri Gashyantare, yari afite Intumbero yo gukura ingabo za Amerika muri Afghanistan mu gihe cy’ amezi 14, ndetse na guverinoma ya Afghanistan ikarekura imfungwa z’ Aba-Taliban zigera ku 5,000.

Naho uruhande rw’ Aba-Taliban narwo rwasabwagwa kurekura ingabo za Afghanistan zafunzwe zigera ku 1,000.

N’ubwo byari biteganyijwe ko ibiganiro bizahita bibaho bikurikiye amasezerano Aba-Taliban bari bamaze kugirana na Amerika muri Gashyantare—ibiganiro bikaba muri Werurwe—ntabwo byabaye, ahubwo byakomeje gusubikwa.

Nk’ uko bigaragazwa, byafashe amezi 6 kugira ngo impande zombi zihurizwe hamwe mu biganiro bigamije amahoro, gusa haracyari impungenge z’ uko bishoboka ko kumvikana bidakunda—cyane ko ku ruhande rwa guverinoma ya Afghanistan bifuza guhagarika imeneka ry’ amaraso, naho Aba-Taliban bo bifuza no gushyiraho Leta igengwa n’ amategeko ya Islam.

Guhurira ku meza amwe ngo bagere ku mahoro bibaye hamazwe gupfa benshi cyane. Perezida Ghani wa Afghanistan muri Nyakanga yatangaje ko ingabo z’ Igihugu zishinzwe umutekano (ANDSF), hapfuyemo 3,560, hanakomereka 6,780 hagati ya Gashyantare 29, na Nyakanga 21, uyu mwaka.

Ni mugihe kandi Umuryango w’ Abibumbye nawo werekana ko aya makimbirane yapfiriyemo abaturage basanzwe bagera ku 1,300 mu mezi 6 yambere y’uyu mwaka.

Ku ruhande rw’ubukungu muri iki gihugu, iyi ntambara yashyize 90% y’ abaturage munsi y’umurongo w’ubukene—batunzwe n’amadorali 2$ ku munsi.

Src: Aljazeera&New York Times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND