RFL
Kigali

Bugesera: Meya Mutabazi yashimye abagize Kina Music bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya Covid-19-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/09/2020 0:01
0


Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yashimye abahanzi babarizwa muri Label yitwa Kina Music, nyuma y’uko bifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu bukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi muri iki gihe.



Ni mu gikorwa cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020 aba bahanzi bakoreye ku kiraro cy’uruzi rwa Nyabarongo, aho Akarere ka Bugesera ko mu Ntara y’Iburasirazuba gahana urubibi n’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. 

Akarere ka Bugesera kafashe umwanzuro wo gusuzuma Covid-19 buri wese winjira muri aka karere, mu rwego rwo kubahiriza no gukaza ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.  

Abasore n’inkumi n’abakorerabushake buri gitondo bazindukira ku kiraro cya Nyabarongo, aho basuzuma buri wese yaba uri mu mudoka z’abagenzi rusange, mu mudoko ye bwite ndetse no kuri moto.

Uretse urubyiruko rw’abakorerabushake, Akarere ka Bugesera kahisemo no kwifashisha bamwe mu bantu bazwi bagatuyemo mu rwego rw’ubukangurambaga ku baturage kugira ngo bakomeze kwirinda Covid-19.

Kuri uyu wa Gatandatu, bifashishije umuhanzi Platini Nemeye, Tom Close, Nel Ngabo ndetse na Ishimwe Clement washinze Kina Music aba bahanzi babarizwamo. Ni igikorwa kandi bafatanyijemo na Mutabazi Richard uyobora Akarere ka Bugesera.

Umuhanzi Tom Close yabwiye INYARWANDA, ko bishimiye gushyigikira ubukangurambaga bw’Akarere ka Bugesera, kugira ngo icyorezo cya Covid-19 gihashywe.

Avuga ko ari umusanzu wabo nk’abahanzi mu gukoresha izina bafite mu kurengera ubuzima bwa benshi. Uyu muhanzi avuga ko abantu bishimiye iki gikorwa, ahanini bitewe n’uko hashize igihe kinini basobanurirwa ibijyanye n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “…Abantu bamaze kumenya ibyayo (Covid-19). Bazi ingamba zashyizweho kugira ngo abantu babashe kuyirinda, ndetse n’iki gikorwa kirimo kuba bazi ari kimwe mu byashyizweho mu rwego rwo gutuma gukwirakwiza Covid-19 bigabanuka.”

Ishimwe Karake Clement washinze inzu izafasha abahanzi mu bya muzika Kina Music, avuga ko nk’umuturage w’Akarere ka Bugesera afatanyije n’abahanzi areberera inyungu batanze umusanzu wabo mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yashimye abahanzi bo muri Kina Music, avuga ko iki ari igikorwa cy’ubukangurambaga kurusha uko ari igikorwa cy’ubuganga.

Yavuze ko iki gikorwa bafatanyije n’abahanzi bo muri Kina Music cyari kigamije gufasha abinjira mu Karere ka Bugesera kwibuka amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uyu muyobozi yashimye abahanzi bo muri Kina Music, avuga ko kwifashisha abantu bazwi mu gikorwa nk’iki, abaturage babyumva kurushaho.

Ati “…Kuba rero uyu munsi twabonye abahanzi bibumbiye muri Kina Music, navuga ko bamwe ari n’abaturage b’akarere kacu, bavuga bati ‘natwe reka dushyireho akacu, dusobanure, tubwire bagenzi bacu, ari urubyiruko, ari abadukurikirana mu bihangano byacu, tubibutse ko iyi ndwara ihari kandi yica kandi ko hari uburyo bwo kuyirinda.”

Akomeza ati “Ni igikorwa twishimye nk’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera. Kuko, aho tugera tuvuga, iyo haje uwihayimana nawe akongeraho ake, hari ababyumva kurushaho. Iyo haje ibyamamare, bakavuga ababakurikira hari igihe babyumva kurusha n’umuyobozi wabivuga.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri Bugesera hari abaturage banduye Covid-19, muri bo harimo abakize ndetse n’abagikurikiranwa.

Yavuze ko bakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga kugira ngo abaturage bumve ubukana bwa Covid-19. Ndetse barateganya kwifasha abanyamakuru n’abakinnyi b’umupira w’amaguru batuye muri aka Karere.

Abahanzi bo muri Kina Music bari kumwe na Mayor Mutabazi Richard mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19

Umuhanzi Nel Ngabo uherutse gusohora indirimbo 'Zoli', aha yashyiraga 'sanitizer' mu biganza by'umushoferi

Platini uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Ntabirenze' yakoranye na Knowless yitabiriye ubukanguramba bwo kurwanya Covid-19

Umuhanzi Nel Ngabo na Ishimwe Karake Clement [Uri inyuma ye] mu gikorwa bakoreye hafi y'ikiraro cya Nyabarongo

Nemeye Platini watangiye umuziki nk'umuhanzi wigenga

Umuhanzi akaba n'umuganga Muyombo Thomas [Tom Close] mu gikorwa cyo gusuzuma Covid-19

Mayor Mutabazi Richard yashimye abahanzi bo muri Kina Music bifatanyije n'Akarere ka Bugesera mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAYOR MUTABAZI, TOM CLOSE NA ISHIMWE CLEMENT

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND