RFL
Kigali

Minisiteri ya Siporo yatangiye gusubukura bimwe mu bikorwa by'imyidagaduro

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/09/2020 21:46
0


Minisiteri ya Siporo yatangiye kwugurura bimwe mu bikorwa by'imyidagaduro byari bimaze igihe bifunze, kubera ikibazo cya Coronavirus.



Tariki 14 Werurwe 2020 ni bwo hasohotse amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya coronavirus nyuma yaho umuntu wa mbere urwaye coronavirus yari amaze kugaragara mu Rwanda. Icyo gihe hafunzwe ibikorwa bitandukanye bya siporo birimo na siporo rusange (Car free day).

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, riragaragaza ko tariki 20 Nzeri 2020 Siporo rusange izagaruka ariko hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya Coronavirus.


Itangazo rya Minisiteri ya siporo

Amabwiriza azubahirizwa harimo kwambara agapfukamunwa mbere na nyuma yo gukora siporo, gusigamo intera ya metero 2 hagati y'umuntu n'undi, ndetse no kwitwaza imiti yabugenewe isukura intoki. Minisiteri ya Siporo ivuga ko imihanda yari isanzwe ikoreshwa mbere ari nayo izakoreshwa ntagihindutse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND