RFL
Kigali

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Emmy Arsonval Maniriho yasezeranye n’umukunzi we kubana akaramata-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2020 22:31
0


Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Emmy Arsonval Maniriho yasezeranye n’umukunzi we Henriette Ngabonziza imbere y’amategeko, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.



Emmy Arsonval na Henriette bahamije isezerano ryabo kuri uyu wa 09 Nzeri 2020, mu muhango wabereye mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali.  

Emmy avuga ko we Herniette bamaze kwemeranya ko bazashinga urugo muri uyu mwaka. Avuga ko umukobwa bagiye kurushinga afite uburanga bwo ku mutima buhebuje.

Emmy Arsonval Maniriho, yabwiye INYARWANDA ko kimwe mu byatumye akunda Henriette ari uko ari umukobwa ufite umutima w’ubugwaneza, akaba mukunda abantu.

Ati “Afite uburanga bwo ku mutima buhebuje. Namukundiye umutima w'ubugwaneza, gutuza, gucisha make no kugira umutima wa kimuntu. Ni umukobwa watumye amarangamutima yanjye amwerekezaho.”

Emmy yavuze ko nyuma yo gusezerana na Herniette yumvise yuzuye umunezero muri we, ati “Numvise umunezero udasanzwe muri njye numva isezerano ry'Imana ry’uko izanyubakira ikampa umugore ukunda Imana agakunda n'abantu. Umutima wanjye washimye Imana.”

Uyu mugabo avuga ko umutima we washimye Imana; kandi ko yiteguye gutangira urugendo rushya n’umukunzi we. 

Emmy Arsonval Maniriho wasezeranye na Henriette ni umujyanama w'Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu burenganzira bwa muntu. Akagira impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu micungire ya kompanyi z'indenge n'ibibuga byazo n’impamyabumenyi mu gucunga imiryango itegamiye kuri Leta.

Uyu mugabo afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri mu Itangazamakuru n'Itumanaho. Afite n'impamyabumenyi mu Muryango w'Abibumbye n'ubumenyi mpuzamahanga. Akagira n'impamyabumenyi mu Iyobokamana (Theology).

Ni umwanditsi w’Ikinyamakuru cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iby’indege ku isi (ICAO Scientific Review: Analytics and Management Research) riherereye mu Mujyi wa Montreal muri Canada.

Ubu Emmy Maniriho ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga muri 'Management' (PhD in Management). Yanditse ibitabo bitandukanye bijyanye n’iby’indege birimo ‘Strategic Airport Planning and Marketing’, ‘Airline Cabin Crew Training Manual’, ‘Airline and Aiport Operations’ n’ibindi.

Herniette Ngabonziza basezeranye mu mategeko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ikoranabuhanga, akaba ashinzwe ibyo guteza imbere ubucuruzi muri societé y'ubucuruzi yitwa Smart Applications.

Umwanditsi akaba n'umushakashatsi Emmy yasezeranye n'umukunzi we Henriette imbere y'amategeko


Emmy n'umukunzi we Henriette nyuma yo guhamya isezerano ryabo mu Murenge wa Gikondo

Emmy na Henriette bahamije isezerano ryabo bashyigikiwe n'inshuti

Cleophas Barore, umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, RMC, ari mu bashyigikiye isezerano rya Emmy na Henriette


Emmy na Henriette hamwe n'inshuti zabo nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND