Impano, ni kimwe mu bintu bigira umuntu icyamamare bikanamutunga ku buryo butangaje, iyo ubonye aho ugaragariza impano, ni inzira y’iterambere. Umusore witwa Ellkojo yashyize imbaraga mu kuzamura impano zitangaje z’Abaraperi abahuriza hamwe muri “Cypher” buri wese yigaragaza n’impano ye.
Kwizera J.Eric, ukoresha akazina ka
EllKojo mu ruhando rw’imyidagaduro, aganira na INYARWANDA, yahamije ko inzozi ze ari ukugeza ku rwego rushimishije injyana ya Hip Hop
yibanda ku bayishoboye ariko babuze aho bamenera.
EllKojo watangije igikorwa cya Cypher muri Coffee Sound Music
EllKojjo ubusanzwe, yari umuhanzi ubu ukora akazi ko gutunganya amajwi n’amashusho y’indirimbo, akaba afatanya na Kina Beat muri Coffee Sound Music mu gukorera abaraperi yahurije hamwe. Igikorwa cya “Cypher” kigeze ku cyiciro cya gatatu (Cypher Ep 3) abo byitezweko icyiciro cya 4 cyangwa icya 5 cyizagaragaramo abakobwa.
Iyi Cypher magingo aya iri kugaragaramo abasore batandukanye bafite impano barimo; Racine (Umusore ukundwa na benshi mu rubyiruko muri Hip Hop); Mazimpaka Prime, Glory Majesty, Long Jay, Redink, WhiteMonkey ndetse na Villain (uzwi ku kazina “umwana w’umukire”).
Umwihariko wa Cypher twavuga ko itamenyerewe mu Rwanda, EllKojo watangije iki gikorwa yavuze ko nta muraperi wirirwa ufata umwanya wo kwandika ahubwo bose bajya kuri Micro bakaririmba ibibarimo ariko byiza bifite ubusobanuro.
Akomeza avuga ko igikorwa cya Cypher
kizajya kiba buri mwaka, ubusanzwe kandi bakoreshaga amarushanwa y’abahanzi
ariko byaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ariko barabisubukura
vuba nk'uko yabitangaje.
Yagize ati: “Cypher ni igikorwa gihuriza hamwe abahanzi bafite impano itangaje muri Hip Hop, birumvikana twahereye kuri Cypher Ep 1 rero tugeze kuri Cypher Ep 3, abahanzi barigaragaza nta mpamvu yo kwandika ibyo baririmba kuko biriya bigaragaza impano ihambaye koko, ubusanzwe kandi twagiraga amarushanwa yabyo ariko uyu mwaka buri wese arabizi hajemo imbogamizi zitewe na Coronavirus, ariko birasubukurwa vuba.
Cypher kandi abakunzi ba Hip Hop bajye bayitega buri mwaka hatagize igihinduka”.Twabibutsa ko Cypher Ep 2 yagaragayemo abaraperi barimo; Groly Majesty, GSB (uri kwigaragaza neza muri Hip Hop Nyarwanda dore aherutse kuvugisha benshi mu ndirimbo yise Akarwa), Villain, Mirabyo, Woo Su, na Genereous 44.
TANGA IGITECYEREZO