Ku munsi wo ku wa gatanu, tariki ya 11 Nzeli 2020 ni bwo habonetse umubare utarigeze munini w’abanduye icyorezo cya COVID19 mu munsi umwe, mu gihugu kimwe. Kuri uyu wa gatanu mu Buhinde habanotse abantu 96551 banduye iki cyorezo. Kuva Corona Virus yakwemezwa nk’icyorezo ibi nta handi byigeze.
Mu minsi ine ishize,
igihugu cy’Ubuhinde cyagize ubwiyongere bw’abaturage bwanduye icyorezo cya
COVID19. Kuva ku wa mbere iki gihugu kimaze kugira ubwandu bushya 300000. Ibi
biraca amarenga ko uru rugero rw’ubwandu bukomeje kuri uyu muvuduko vuba aha
iki gihugu cyakura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku mwanya wa mbere mu kwibasirwa
cyane n’iki cyorezo.
Nkuko byagarutsweho
ruguru gato, Ubuhinde kuri uyu wa gatanu bwaciye agahigo mu kugira ubwandu
bushya bwinshi butigeze buba ahandi. Ku munsi wa mbere w’icyumweru,Ubuhinde
bwafashe umwanya wa kabiri mu bihugu byibasiwe na COVID19. Uyu mwanya wa
kabiri, iki gihugu kiwusimbuyeho Brazil. Magingo aya, Ubuhinde bumaze kugira ubwandu
miriyoni 4.2 na ho Amerika ikagira miriyoni 6.4 ikaba igihugu cya mbere
cyibasiwe n’ikicyorezo.
Abarenga inihumbi 76 mu
Buhinde bamaze kwicwa n’iki cyorezo; mu isi hose bagasaga ibihumbi 909.
Minisiteri w’Ubuzima mu
Buhinde yatangaje ko uku kwiyongera k’ ubwandu ko ku ruhande rumwe ari imbuto z’umubare
munini w’ibipimo. Ku rundi ruhande iyi mibare ukwiyongera kwayo igaterwa nuko
abantu bakomeza kutubahiriza amategeko yo guhashya iki cyorezo.
N’ubwo iki gihugu
cyibasiriwe ku rwego rukabije, hari icyizero cy’uko ibintu bidashobora kugana i
rudubi cyane. Ubu 77% mu banduye iki cyorezo bamaze kugikira na ho abandi 1.6%
bamaze guhitanwa na cyo.
Mu bitungwa agatoki
kuba nyirabayazana w’itumbagira ry’imibare y’ubwandu harimo gahunda ya guma mu
rugo itarizweho neza cyangwa ntishyirwe mu bikorwa iko byakagombye. Ikindi nuko
abantu bakomeje gukwirakwiza iki cyorezo cyane cyane bava mu mijyi bayisakaza
mu giturage.
TANGA IGITECYEREZO