RFL
Kigali

Uko wakwivanamo gufuhira umukunzi wawe aho bitari ngombwa

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:11/09/2020 10:26
0


Ujya ubaza umukunzi wawe aho yagiye, uwo bavuganaga kuri telephone, cyangwa ukihutira kujya kureba urutonde rw’abo yavugishije? Ibi ni bimwe mu bimenyetso by’uko umufuhira.



Inzobere mu by’urukundo zivuga ko gufuhira umukunzi wawe ugakabya hahandi ukora ibikorwa bitarimo inyurabwenge no kumutonganya bishingiye ku kuba utamugiriye icyizere byangiza umubano wanyu.

Abenshi mu bakundana baba abanyantege nke mu bijyanye no kugenzura ishyari bagirira abo bakundana, bakagera ubwo buri wese yabona ko harimogukabya. Ikinyamakuru Lifeback dukesha iyi nkuru cyegeranyije amayeri 8 yafasha abantu kwikuramo gufuha gukabije.

1. Kubara kugera ku 10

Nta gishimishije kiri mu kumva umukunzi wawe avugana n’undi muntu amagambo yo guteretana cyangwa bandikirana bene aya magambo ariko iyo utabigenzura birakwangiza ari wowe. Niyo mpamvu bikimara kukwinjiramo ukwiye gufata akanya ko gutekereza, ugakora umwitozo wo gufunga amaso amasegonda 10 mbere yo kugira igikorwa cyangwa ijambo uvuga. Ibi biguha gutuza bigatuma niba ari ngombwa ko ubimubaza ubimubaza mu mvugo itumvikanamo umujinya.

2. Kwizera umukunzi wawe

Igihe cyose udafite ibimenyetso bigaragaza ko umukunzi wawe aguca inyuma agateretana n’abandi ugomba kumwizera. Igihe ufite ibimenyetso nabwo ugomba kubimuganirizaho utuje kandi nabyo bikabanzirizwa no kumwereka icyubahiro umugomba.

3. Kubaka icyizere

Iyo wumvise utangiye kuganzwa no gufuhira umukunzi wawe ukwiye gushaka uburyo muhura mukishimana, bituma umubano wanyu ugarukamo ubuzima kandi mwembi mu kumva munyuzwe.

Ibyo ugomba kwitaho mu kuzamura icyizere ugirira umukunzi wawe ni : Kutabeshyana, Kwemera kubazwa ibyo wakoze no kubitangira ibisobanuro, Kugaragaza impamvu zaguteye gushidikanya kugira ngo umukunzi wawe aziguheho ibisobanuro, Kumubwira uko wiyumva no Kwirinda gukorera umukunzi wawe icyo yagukorera kikakubabaza.

4. Kuzamura ikigero wikundaho

Iyo hari umuntu wigeze guha urukundo n’icyizere akabyangiza agusigamo ibikomere bituma ushobora gufuhira umukunzi wawe mushya umurenganya. Icyo gihe iyo uziko byigeze kukubaho bigusaba kubanza kwiyakira no guhanagura mu mitekerereze yawe ayo mateka.

Kwiyitaho, no gutekereza kubyiza wagezeho bituma udakomeza guha agaciro uwagambaniye icyizere wamugiriye bigatuma utangira kwikunda no kubona ko ukwiriye gukundwa.

5. Kuvuga uko wiyumva

Wowe n’umukunzi wawe ntabwo muba mubona ibintu mu buryo bumwe niyo mpamvu uba ugomba kumubwira amarangamutima ufite nawe akagusangiza aye kandi mwembi mwirekuye. Kwirekura ugasangiza umukunzi wawe amarangamutima ufite ni inzira yo gutsinda gufuha. Iyo uziranyeho n’umukunzi wawe ko imyitwarire runaka ituma abihirwa n’urukundo bigufasha kurinda no kuzamura ubwubahane.

6. Kwemera kwakira ibyahagaritswe

Iyo wigeze gukundana n’umuntu mugategura ubukwe akabuhagarika bitunguranye bishobora kugutera gufuhira bikabije umukunzi wawe mushya. Icyagufasha kubyikuramo ni ukureba izindi nkuru z’abantu bahuye n’ikibazo nk’icyo wahuye nacyo no kuganira n’inzobere mu by’imbonezamitekerereze bikaba akarusho iyo izo nzobere muganiriye mu buryo bw’amajwi n’amashusho muvuganira nko kuri skype cyangwa whatsapp video call.

7. Guhuza inzozi

Iyo wowe n’umukunzi wawe mujya mugira umwanya wo kuganira ku nzozi zanyu z’ahazaza bituma umugirira icyizere kuko uba wizeye ko mufitanye imishinga y’igihe kiri imbere kandi nawe iyo ari inyangamugayo bituma akurinda ikintu cyatuma umufuhira cyane kuko aba azi neza ko byababihiriza urukundo rwanyu.

8. Gufuha mu buryo buha ubuzima umubano wanyu

Ikintu buri wese akwiye kuzirikana ni uko gufuha mu rugero atari bibi ahubwo ari ngombwa mu rukundo kuko bituma ubona ko umukunzi wawe akubona nk’umuntu w’ingenzi mu buzima bwe adashaka kubura, bituma mwitanaho, bituma, mwembi muzamura ibikorwa bikomeza urukundo, bituma mwembi mukora uko mushoboye ngo buri umwe yishime n’ibindi.

Kugira ngo gufuha bitange uyu musaruro bisaba ko bitabamo kurengera mu magambo, mu bitekerezo no mu bikorwa mu maso y’umukunzi wawe ukirinda no kubigira akamenyero kugira ngo atabona ko nta cyizere na gike umugirira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND