Umuraperi Tekashi 6ix9ine ukunzwe cyane muri iyi minsi mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yatangaje ko yagerageje kwiyambura ubuzima ubwo yari muri gereza, aho yari afunzwe akurikiranweho ibyaha bitandukanye harimo nibyo yakoze ubwo yari mu gatsiko k’amabandi ka Nine Trey Gangsta.
Daniel Hernandez w’imyaka 24 y’amavuko uzwi nka
Tekashi 6ix9ine mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Lisa Evers ukorera
ikinyamakuru cya Fox 5 New York yavuze ingorane zitandukanye yahuye nazo ubwo
yari muri gereza harimo no kuba yaragerageje kwiyambura ubuzima.
Uyu musore yagize ati: ”Igitutu ni kinshi”. “Mu mutwe,
natekerezaga ko umuntu ashobora kwiyahura. Narabitekereje, ubwo nari muri gereza.
Nari nataye umutwe, igitutu cyinshi, kubera kwibona buri munsi mu makuru,
bavuga ibi n’ibi, ni ryari ibi bizagera ku musozo?”.
Tekashi 6ix9ine yatangaje ko yagerageje kwiyambura ubuzima
6ix9ine wahoze mu gatsiko k’amabandi kitwa Nine Trey
Gangsta yavuze ko bagenzi be babanaga muri aka gatsiko yitaga inshuti ze
bagerageje kumwivugana. Nyuma nibwo yafashe icyemezo cyo kubashinja mu rukiko
mu rwego rwo kugabanya igihano c’imyaka 47 y’igifungo yagombaga guhabwa. Uyu
musore yakomeje avuga ko nubwo yatanze bagenzi be ariko we atari umugambanyi.
Tekashi 6ix9ine yari yakatiwe igifungo c’imyaka 2 muri
gereza, nyuma yaje kurekurwa nyuma y’amezi 17. Muri Mata uyu mwaka kubera
icyibazo cy’icyorezo cya Covid-19 n’izindi mpamvu zitandukanye, uyu musore
yasohowe muri gereza ajya gukomereza igifungo mu rugo iwe mu gihe cy’amezi ane.
Irekurwa ry’uyu musore muri gereza ryagizwemo uruhare
n’abunganizi be mu mategeko ubwo basabaga ko yakoroherezwa agasohorwa muri
gereza kubera indwara ya Asthma (Asima) arwaye, ndetse ubwo yari muri gereza
yajyanywe mu bitaro kubera iyi ndwara.
Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’umunyamakuru yagize
ati:”Uretse Asima na coronavirusi, ubwo nari muri gereza nafashwe rimwe n’indwara
ya Bronchite ndetse na Asima imfata inshuro ebyiri”. “Ubwo nafatwaga n’indwara ya Bronchite, najyanywe mu bitaro muganga arambaza ngo, ‘Ni iki kiri kujya mbere muri gereza?
Ni mpamvu ki muri gereza hakonje cyane? Ndabyibuka, nari mpambirijwe amapingu
ku gitanda.”
Nyuma yo gusoza igihano cye mu rugo, uyu musore ubu
asigaye agenda mu mujyi n’abarinzi umunani bose ariko ntabwo bimubuza kubaho ubuzima
bwe uko abishaka. Mu cyumweru gishize Tekashi ni bwo yashyize hanze alubumu ye (Tattle
Tales) yasohoye nyuma yo kuva muri gereza.
Src: Rap Up & Page Six
TANGA IGITECYEREZO