RFL
Kigali

Abakunzi ba Gims bishimiye kubona amaso ye bwa mbere

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:10/09/2020 17:09
0


Gandhi Djuna uzwi nka Gims azwiho kuba umuririmbyi kabuhariwe, ariko utari wakerekanye amaso ye. Uretse kuba icyamamare, mu bimwongerera icyubahiro harimo no kuba buri gihe agaragara yambaye 'Lunette' z’izuba zituma amaso ye atagaragara.



Ku wa kane tariki 3 Nzeri 2020, ni bwo abafana ba Gims babonaga amaso ye, biturutse ku ifoto umugore we DemDem yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ubwo we n’umugabo we bari mu kiruhuko.

Iyo foto yagaragazaga umugabo we yambaye 'lunettes' n’ubundi ariko noneho urumuri rushobora gutambuka ku buryo amaso ya Gims agaragara. Ibi bikaba byarateje urusaku rwinshi ku bafana ba Gims.

Gims umuraperi wahoze yitwa “Maitre Gims” ariko ubu akaba asigaye akoresha Gims gusa, bimwe mu bihangano bye byatumye amenyekana cyane harimo 'Bella', 'Sapes comme jamais', n'izindi.

Ku myaka 34, Gims ntagikomeye cyane ugereranyije n’imico yari yarubatse agitangira umwuga we w’ubuhanzi. Uretse kuba yarahinduye izina akaba asigaye yitwa Gims, uyu muhanzi ntiyigeze agaragara atambaye lunettes z’izuba na rimwe keretse ku mafoto ye ya kera akiri umwana. 

Gukomeza kutagaragaza amaso ye byari uburyo bwe bwo kugira ngo akomeze atere amatsiko abafana be ni yo mpamvu nta wari warigeze abona amaso ye kuko bitashobokaga kuyabona kubera lunettes z’izuba zidatuma urumuri rutambuka ngo abe yagaragara.

Gims ni umubyeyi w’abana batanu harimo batatu yabyaranye na DemDem umugore we. Ubwo umugore we yashyiraga ifoto kuri Instagram yanditse amagambo y’urukundo ati “Iyo urukundo rutemba mu bwisanzure”.

Ibi abafana ba Gims barabyishimiye cyane kuko aba bombi bacyunze ubumwe kandi urukundo rwabo ruracyashyushye ariko icyabanyuze kurusha ibindi ni ukubona amaso ya Gims.

N'ubwo byasaga n’ibitagambiriwe noneho urumuri rwashoboraga guca muri 'lunettes' yari yambaye kuri uwo munsi ku buryo amaso yagaragaraga. Umwe mu bakunzi ba Gims yanditse ati “Amaherezo mbonye amaso ya Maitre Gims”. Ariko se rimwe bizakunda ko tubona amaso ye neza nta lunettes z’izuba yambaye? Ntawamenya…"

Umugore wa Gims ni we wasohoye ifoto igaragaza umugabo we ku maso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND