RFL
Kigali

Lebanon: Ku cyambu cya Beirut hibasiwe n'inkongi y’umuriro nyuma y’iminsi 37 gusa habaye iturika ridasanzwe

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:10/09/2020 16:36
0


Ku cyambu cya Beirut mu murwa mukuru wa Lebanon kuri uyu wa Kane habaye inkongi y’umuriro, ibi bije nyuma y’uko habaye iturika ridasanzwe mu kwezi dusoje ryahitanye abantu barenga 190.



Mu kirere cy’umurwa mukuru wa Lebanon kuri uyu wa Kane hagaragaye ibyotsi byinshi ubwo inkongi y’umuriro idasanzwe yafataga ku cyambu cya Beirut, ibi bibaye nyuma y’iminsi 37 gusa ishize habaye iturika ridasanzwe rwangije byinshi harimo n’ubuzima bw’abantu barenga 190 ndetse 6,500 bagakomereka.

Amakuru dukesha CNN avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro gusa nk'uko byatangajwe n’igisirikare cyo mu mujyi wa Beirut,  iyi nkongi yatangiriye mu bubiko by’amapine n'ibikomoka kuri peteroli byari kuri iki cyambu.

Beirut
Beirut

Iyi nkongi y'umuriro yabareye mu bubiko by'amapine n'ibikomoka kuri peteroli 

Nyuma y’iri sanganya ubutabazi bwahise buhagera mu kuzimya iyi nkongi, aho abazimyaga uyu muriro bifashishaga na kajugujugu za gisirikare. Nyuma y’iyi nkongi amateleviziyo atandukanye yo muri icyi gihugu yatangaje ko kampani zitandukanye zikorera hafi naha iyi nkongi yabereye, zahise zibwira abakozi babo guhita bava mu kazi. 

Abaturage nabo bahise bagira ubwoba bahagarara mu madirishya y’inzu, bakeka ko haba hagiye kuba nkibyabaye mu kwezi dusoje aho bamwe babwiraga bagenzi babo kuba maso.

Kuwa 4 kanama nibwo ku cyambu cya Beirut habaye iturika ridasanzwe ryatewe n’ikinyabutabire cya Ammonium nitrate, iri turika ryahitanye abantu basaga 190, abagera 6,500 barakomereka ndetse hangirika n’inyubako nyinshi. Iyi nkongi yakuye umutima abaturage batuye Beirut aho ibaye nta gihe kinini gishize habaye iturika ridasanzwe ryangije byinshi.

Src: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND