RFL
Kigali

Umuramyi Jackson Jack ubarizwa muri Amerika agiye kwagurira umuziki we mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2020 13:01
0


Mu rwego rwo kwagurira urugendo rw’umuziki we mu Rwanda, umuramyi Jackson Jack Sinzoyiheba agiye gukorana indirimbo n’umwe mu bakomeye mu Rwanda.



Jackson amaze imyaka ibiri atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Yavukiye muri Tanzania ku babyeyi bafite inkomoko mu Burundi bari batuye hafi y’ikiyaga cya Makamba. 

Yakuriye muri Tanzania ari naho yavuye ajya gutura muri Amerika. Afite ubuhanga bwihariye mu kuririmba mu rurimi rw’Ikirundi, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.

Ubu abarizwa ahitwa Lowa Mujyi wa Des Moines muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite indirimbo zakunzwe zirimo ‘Wema Wako’, ‘Tawala Yesu’, ‘Nitainuliwa’, ‘Wavuze’ yakoranye na Karim n’izindi.

Mu ndirimbo ye ‘Wavuze’ yakoranye na Karim ari nayo aheruka gusohora, ku wa 30 Gicurasi 2020, yaririmbye avuga ku muntu ufite icyizere cy’uko mu bibi no mu byiza ari kumwe n’Imana.

Ni indirimbo ifite iminota 05 n’amasegonda 02’ ifite ikinashusho rigaragaza ubutumwa bw’iyo, uyu muhanzi yashakaga kuririmba.

Jackson Jack yabwiye INYARWANDA, ko yatangiye kuririmba akiri muto ariko azitirwa no guhita asohora indirimbo ahanini bitewe n’uko nta bushobozi yari afite.

Uyu muhanzi avuga ko afite intego yo gukora umuziki uhesha Imana icyubahiro, ari nayo mpamvu yashatse guhuza imbaraga n’umuhanzi wo mu Rwanda, kugira ngo umuziki we waguke.

Ati “Nje gukora umuziki kugira ngo mpeshe icyubahiro Imana. Nditegura gukorana indirimbo n’umuhanzikazi [atavuze izina] wo mu Rwanda, kandi uwo mushinga tuwugeze kure.”

Uyu muhanzi yavuze afite abahanzi benshi b’abaramyi afatiraho urugero, batuma yiyemeza gukora ibyiza bizanogera abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Umuramyi Jackson Jack yavuze ko agiye kwagurira umuziki we mu Rwanda

Jackson agiye gukorana indirimbo n'umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WAVUZE' YA JACKSON NA KARIM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND