RFL
Kigali

Amerika: Mu bice by’ Uburengerazuba muri iki gihugu hibasiwe n’inkongi z’ umuriro mu buryo budasanzwe

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:10/09/2020 10:32
0


Mu bice bitandukanye biherereye mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byibasiwe n’ inkongi z’ umuriro aho ahenshi muri ibyo bice ikirere cyaho cyabaye umutuku. Mu gace ka Oregon bakaba baburira ko imibare y’ abahitanwa n’ izi nkongi ushobora kwiyongera, dore ko imigi mito 5 imaze kwangirika.



Bitewe n’ imiyaga irimo ihuha imyotsi y’ inkongi z’ umuriro, ibice bya Oregon ndetse n’ ibituranyi byabyo nka Washington, ubu hari ikirere gitukura gusa.


Umurimo umaze kwangiza bikomeye imijyi ya Detroit, Blue River, Vida, Phoenix na Yalent hamwe na Oregon, nk’ uko byatangajwa na Guverineri Kate Brown ku munsi w’ ejo.

Guverineri Brow yongera ho ko ibi byatumye hahungishwa abantu benshi mu bice by’ amajyepfo ya Oregon ahitwa Medford, ko ndetse bishobora no gutera imfu nyinshi n’ iyangirika ry’ ibintu byinshi cyane.


Inzego za Polisi muri Washington zatangaje ko zabonye umwana w’ umwaka umwe w’ umuhungu ari kugenda mu muhanda, nyuma y’ uko ababyeyi be bari bahiye ubwo bashakaga uko bahunga inkongi.

Inkongi z’imiriro ubu zirakabaka 100 mu bice bitandukanye by’ Uburengarazuba bwa Amerika; 28 ziri muri California—hamaze kwangirika hegitari 930,800. Iyi miriro ikaba yarahumanyije ikirere cyaho, ndetse n’ icya San Francisco.

Ubu igice kibasiwe n’ inkongi z’ imirirmo cy’ Amajyarugura-y’ Uburengerazuba ya Pacific, ntabwo cyari gikunze kumvikanamo inkongi ziri ku rwego nk’ uko cyane ko ari ahantu hakonja, haba n’ ubutaka butose kurusha mu Majyepfo cyangwa Muburasirazuba.

Mu majyaruguru ya Washington, Guverineri Jay Inslee avuga ko hegitari zirenga 133,546 zahiye mu gihe cy’ amasaha 24 gusa.

Abashinzwe kurwanya inkongi z’ imirirmo muri iki gihugu, ubu barimo bahangana n’ imiriro yibasiye amashyamba ya Leta uko ari 18 muri California.

Kugeza ubu ibipimo by’ ubushyuhe mu bice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byarazamutse, birabarirwa hejuru ya dogire (degree) 100.

Impuguke mu by’ ikirere, zikomeza kwemeza ko izi nkongi z’ umuriro zikomeje kwangiza ubuta n’ ibihuriho—abantu n’ ibintu—ko biterwa n’ ikiremwa muntu, cyo cyohereza ibyuka bibi bya ‘carbon dioxide’ n’ ibindi, ahanini biturutse mu gutwika amavuta na gaze.

Src: Aljazeera&Washington Post






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND