Umuziki ni hamwe umuntu agaragarizamo impano ye, kuri ubu Nayituriki Apolonie ukoresha izina rya “NayPolly” mu muziki, usanzwe ari umubyeyi w’abana bane, yinjiye mu mwuga wo kuririmba urukundo mu gusangiza abandi ubuhamya bw’uburyo urukundo ruryoha nka kimwe yibandaho aririmba.
Uyu muhanzikazi afite indirimbo zigera kuri 5, mu gukora muzika yemera ko icya mbere ari ubushake no gukunda ibyo ukora akananenga cyane abahanzikazi bumva ko umukobwa umaze kubyara atayoboka inzira za muzika, ahubwo ko batinyuka bagakora mu gihe waba ufite umugabo ugushyigikira nk’amahirwe yagize.
Akomeza
ashimangira ko we yumva yageza muzika ye ahantu kure hashoboka, ibi byose yemera
ko kubigeraho ari ugukorana ingufu no gukundwa n’abantu. Nay Polly uririmba
indirimbo z’urukundo, aherutse gushyira hanze yitwa “Nelson” yiganjemo amagambo y’urukundo buri wese ukundana yabwira umukunzi we.
Akomeza
anenga abitwaza ko muri muzika harimo inzitizi za ruswa, we akavuga ko we mu gihe kingana
n’umwaka amaze muri muzika atarahura nabyo. Yemera ko imbogamizi z’umuhanzi
aho ava akagera ari ubukene.
NayPolly arasaba ababyeyi bagenzi be kwitinyuka
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE
TANGA IGITECYEREZO