RFL
Kigali

Australia: Umugabo w’imyaka 46 yishwe n’ifi yo mu bwoko bwa shark ubwo yakinaga imikino yo guserebeka ku Nyanja

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/09/2020 12:15
0


Nick Slater w'imyaka 46, asanzwe ari umuntu uzwi mu mikino yo guserebeka ku nyanja (surfing), ubwo yakinaga iyi mikino rero ni bwo ifi yo mu bwoko bwa Shark yamuryaga agakomereka cyane ku kaguru.



Kuri uyu wa Kabiri  nibwo ifi yo mu bwoko bwa shark yaryaga umugabo w’imyaka 46 witwa Nick Slater ubwo bagenzi be bakina imikino yo guserebeka ku Nyanja bahageraga  basanze areremba  hejuru y’amazi ari kumwe n’igikoresho bakoresha bakina imikino yo guserebeka ku Nyanja.

Uyu mugabo n’ifi  nyuma ya saa kumi n'imwe z'umugoroba wo kuri uyu wa kbiri Nk’uko ibiro bya polisi bya Queensland bibitangaza ngo ubwo kuri Greenmount Beach muri Coolangatta, mu nkengero z'umujyi wa Gold Coast. Amashusho yafatiwe aho yerekanaga abantu batandatu bihutira gukura uwomugabo mu mazi ngo bamugeze ku mwaro.


Umutangabuhamya Jade Parker yatangarije CNN ko yabonye uyu mugabo areremba  mu mazi Ati: "Gusa natekereje ko ashobora kuba yapfuye kubera ko atanyeganyegaga mu mazi".

Gold Coast ni kamwe mu duce dukundwa cyane n'abakerarugendo muri Australia, kubera umucanga mugari wera, n'ibikorwa byo guserebeka ku nyanja bikurura benshi. Kuva mu myaka ya 1960, agace kegereye umucanga kari kararinzwe bene aya mafi bashyira hirya mu nyanja inshundura zituma aya mafi atahegera.

Src: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND