RFL
Kigali

COVID-19: Ingaruka ku mirimo iciriritse

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:9/09/2020 12:39
0


Kuva icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Isi, ibice bitandukanye by’imirimo byagizweho ingaruka. Urebye ku bakora mu mirimo idahoraho, byemezwa ko bagizweho n’ ingaruka nyinshi kandi zikomeye ugereranyije n’ indi mirimo.



Nk’ uko byerekanwa na Banki y’Isi, abakora mu gice cy’imirimo idahoraho binjiza ari ku kigero cya 19% munsi y’ayo abakora mu gice cy’imirimo ihoraho, ndetse ko banagira ubwizigame usanga buba bufite igarukiro.

Bigaragazwa ko abari muri iki gice cy’ imirimo, usanga na gahunda zishyirwaho na guverinoma zo gufasha abantu mu mirimo yabo, badakunze kuba bafite ibisabwa ngo bafashwe.

Mu gihe ibi bivugwa, abari mu gice cy’imirimo idahoraho barenga miriyali 2 mu isi hose, nk’ uko bivugwa n’ Umuryango Mpuzamahanga w’ Umurimo (ILO). Abo, bakaba bafata 62% y’ abakozi mu Isi.

Ntabwo imibare nk’iyo yaba ari ahantu hamwe ku isi, kuko yaba mu bihugu bikize cyane, ibiri mu nzira y’ amajyambere, ndetse n’ ibikennye, hose abantu bari mu gice cy’imirimo idahoraho basangwayo.

Ahanini aba bavuga ko bikorera, Banki y’Isi yerekana ko 50%-60% bari mu bice byo Munsi y’ Ubutayu bwa Sahara (muri Afruika), Amajyepfo n’ Uburasirazuba bya Asia no mu bice bya Pacific.

N’ubwo usanga imirimo bakora iba iciriritse kandi itanahoraho, ntabwo bibabuza kugira uruhare mu iterambere ry’ isi muri rusange. Hagati y’ imyaka ya 2010 na 2016, 40% y’ umusaruro mbumbe mu bice byo Munsi y’ Ubutayu bwa Sahara, Uburayi, Asia yo hagati, Mu majyepfo y’ Amerika (Latin America), no mu bice bya Caribbean, waturutse mu bakora imirimo iciriritse/idahoraho.

COVID-19 ubwo yagaragaraga, ibihugu byashyizeho ingamba za guma murugo. Ni ingamba zahungabanyije urwego rw’imikorere mu isi hose. Abari mu gice cy’imirimo idahoraho/iciriritse, bahuye n’ ibura ry’imirimo ndetse n’igabanuka ryayo. IOL, yerekana ko mu gihe bizaba byakomeye, abantu miliyoni 24.7 bazabura imirimo.

Bitewe na kamere y’imirimo iba ibatunze, COVID-19 yabaye imbogamizi kuri yo (imirimo). Abenshi ubu barabarirwa mu bibasiwe n’inzara, nk’ uko bishimangirwa n’ Umuryango ushinzwe ibyo kurya ko abibasiwe n’ inzara bashobora kugera kuri miliyoni 270 mu mpera z’ uyu mwaka.

Ni mugihe kandi umuryango Oxfam wa uburira uvuga ko abagera ku 12,000 bashobora kuzajya bapfa buri munsi bitewe n’inzara, iri mu ngaruka za COVID-19.

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Umurimo werekkana ko nko muri Afurika iyi mirimo ari inkomoko ikomeye y’ imirimo/akazi, aho yari yihariye 85.8% y’ imirimo yose muri Afurika—muri raporo ya 2018.

Mugihe bikigaragara ko icyorezo cya COVID-19 kitagabanya umuvuduko wacyo, biracyateye impungege ku izahuka ry’ ubukungu mu bice byose. Mu mibare dukesha Kaminuza ya Johns Hopkins ya COVID-19, ubu abanduye barenga miliyoni 27, naho abishwe nayo ni 897,685.

Src: Nextbillion, weforum, ilo, Johns Hopkins & FAO.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND