RFL
Kigali

Hatangajwe abakobwa bahatanira ikamba rya Miss University Africa 2020 batarimo uhagarariye u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2020 8:18
0


Abategura irushanwa rya Miss University Africa 2020 bamaze gutangaza urutonde rw’abakobwa bo mu bihugu 42 bazitabira iri rushanwa batarimo uhagarariye u Rwanda.



Mu minsi ibiri ishize ni bwo abategura Miss University Africa, bifashishije konti yabo ya instagram basohora amafoto y’abakobwa 42 bamaze kwemeza kwitabira iri rushanwa.

Nta mazina yatangajwe y’aba bakobwa, gusa ifoto ya buri mukobwa inagaragaza igihugu ahagarariye.

Abategura iri rushanwa, bahise batangira gusaba abantu gushyigikira buri mukobwa bandika igihugu ahagaragariye ahatangirwa ibitekerezo kuri instagram.

Mu bihugu bimaze kwemeza kwitabira iri rushanwa harimo Uganda, Zambia, Zimbabwe, Congo, Sundan, Senegal, Niger, Mali, Kenya, Ethiopia, Gabon, Burundi, Cameroon n’ibindi. 

Nta munyarwandakazi uri mu bahataniye ikamba rya Miss University Africa 2020 izabera mu gihugu cya Nigeria.

Mu 2019, Uwase Sangwa Odile wabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, yari ku rutonde rw’abakobwa 50 b’ubwiza bari bagiye guhatanira ikamba rya Miss University Africa 2019.

Ntiyigeze yitabira iri rushanwa bitewe n’impinduka zabayeho mbere y’uko irushanwa rigera.

Amakuru agera kuri INYARWANDA, avuga ko abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangiye ibiganiro n’abategura irushanwa rya Miss University Africa, kugira ngo bagire ibyo bemeranyaho.

Aya makuru avuga ko abategura Miss Rwanda baganiriza ubuyobozi bwa Miss University Africa, ku kugira gahunda ihamye kugira ngo umunyarwandakazi uzajya witabira iri rushanwa azajye ategurwa hakiri kare, n’igihe cyo kwitabira kizwi. 

Ibi bituruka ku kuba mu bihe bitandukanye abategura Miss University Africa baragiye bagaragaza guhuzagurika muri gahunda zabo, byanatumye abategura Miss Rwanda batamenya niba iri rushanwa rizaba cyangwa ritazaba muri uyu mwaka.

Iri rushanwa rya Miss University Africa ryatangijwe n’umushoramari Taylor Nazzal. Umukobwa wegukana ikamba ahabwa amadorali 50,000 $, imodoka n’ibindi.

Irushanwa rya Miss University Africa risanzwe risanzwe ribera muri Nigeria. Mu 2018 ryabereye mu Mujyi wa Owerri muri Leta ya Imo iri mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria.

Icyo gihe ikamba ryegukanwe na Marlise Sacur wo muri Mozambique, ahigitse abarimo Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa y’ubwiza yari ahuje abakobwa bagera 52.

Umunyana Shanitah yavuyeyo yegukanye igihembo cy'umukobwa wahize abandi mu myitwarire agashimwa n'abategura irushanwa "President's Choice Award".

Yahawe kandi gihembo cy'umukobwa wamuritse neza mu buryo bw'amashusho imigabo n'imigambi ye ndetse anarata igihugu cye ari cyo bita ‘Best Video Presentation Award’. Anahabwa igihembo cy'umukobwa wakoze ibikorwa byiza mbere y'uko yitabira irushanwa "Best Social Work Award".

Uwase Sangwa Odile wari guserukira u Rwanda mu 2019 ntiyitabiriye Miss University Africa bitewe n'impinduka zabaye mu irushanwa

Umunyana Shanitah yitabiriye Miss University 2018 yegukanya ibihembo bitatu

Senegal, Seychelles, Sierra Leone bamaze kwemeza kwitabira irushanwa rya Miss University Africa

Sudan, Tanzania, Togo batangaje abakobwa babahagarariye muri Miss University Africa

Mali, Mauritius na Mozambique bazitabira Miss University Africa 2020

Algeria, Angola na Benin batangiye guhabwa amahirwe ku rubuga rwa instagram





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND