RFL
Kigali

Sibomana Papy asubiye mu biganza bya Haringingo nyuma yo gusinyira Police FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/09/2020 19:50
0


Sibomana Patrick uzwi ku izina rya Papy kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020 ni bwo yasinyiye ikipe ya Police FC amasezerano y'umwaka umwe, nyuma yo gutandukana na Young Africans yo muri Tanzania.



Yuma yo kwerekeza mu gihugu cya Tanzania ntabwo ubuzima by'umwihariko mu kibuga byagenze neza kuko yamazeyo umwaka umwe gusa birangira iyi kipe yambara umuhondo n'icyatsi imusezereye.

Papy usanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi ukina asatira izamu ariko anyuze mu mpande, agiye gutozwa n'umutoza Haringingo Francis wanamutoza ubwo yakinaga mu ikipe ya Mukura Victory.

Mbere y'uko uyu mukinnyi asinyira ikipe Police FC hari amakipe menshi yagiye avugwa ko amushaka harimo ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n'ikipe ya Zesco United yo muri Zambia

Sibomana Patrick abaye umukinnyi wa karindwi usinyiye iyi kipe y'igipolisi cy'u Rwanda ikomeje kwiyubaka ngo irebe ko yazatwara igikbe cya shampiyona 2020-21.


Sibomana Patrick yari yatangiye yitwara neza muri Young African





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND