Korali Ijwi ry’Umwami Yesu ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Kacyiru, umudugudu wa Kacyiru yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Inuma zaho ziraguguza numva' n'izindi zitandukanye, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Icyemezo cy'umurima' ivuga ku cyemezo umuntu afata cyo guhitamo kwakira agakiza, akabikora nta muntu wundi umuhase.
Chorale Ijwi ry’Umwami Yesu yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu mwaka wa 1991 akaba ari nayo korali nkuru muri Paroisse ya ADEPR Kacyiru. Ubu igizwe n'abaririmbyi basaga 100 bari mu byiciro byose ariko abenshi bakaba bari hejuru y'imyaka 30 barimo; abikorera, abakorera leta, abakorera ibigo byigenga,... Kugeza ubu imaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zitandukanye, mu zamenyekanye cyane hakaba harimo; 'Inuma zaho ziraguguza numva'.
Korali Ijwi ry'Umwami Yesu igizwe n'abantu barenga 100
Chorale Ijwi ry’Umwami Yesu yakomeje gukora indirimbo zitandukanye hakaba hari izikiri muri studio ariko hakabamo n'indi yasohotse kuri iki cyumweru turimo yakunzwe cyane yitwa 'Icyemezo cy'Umutima'. Ni indirimbo iri mu njyana yo kuramya no guhimbaza Imana (slow), ikaba ifite ubutumwa bukenewe cyane muri ibi bihe turimo aho abantu benshi batakibasha kujya guteranira mu nsengero kubera icyorezo cya Covid-19.
Ni indirimbo ibwira abantu ko "Gukizwa ari icyemezo umuntu afata ku giti cye kandi uwagifashe abayeho neza anezerewe" nk'uko byashimangiwe na Aimable Niyompuhwe Perezida wa Korali Ijwi ry'Umwami Yesu, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com aho yagize ati "Mu yandi magambo bivuga ko umuntu atakagombye kuva mu byo yizeye ngo asubire mu byaha kubera ko tutari kubasha guteranira hamwe dusenga".
Korali Ijwi ry'Umwami Yesu yashyize hanze indirimbo nshya bise 'Icyemezo cy'umutima'
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ICYEMEZO CY'UMUTIMA' YA KORALI IJWI RY'UMWAMI YESU
REBA HANO INDIRIMBO 'INUMA ZAHO ZIRAGUGUZA NUMVA
TANGA IGITECYEREZO