RFL
Kigali

Byatangiye nzi ko ari bimwe by'abakinnyi ariko ubu arankunda cyane! Ikiganiro kirambuye na Maureen umufasha wa Babuwa-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/09/2020 17:43
0


Mutoni Maureen umugore wa Babuwa Samson avaga ko yakundanye na Samson Babuwa bibanje kugorana cyane kuko yumva abakinnyi atabiyumvamo ndetse akumva ibyo kubana n'umunyamahanga bitakunda.



Mu buzima bwacu bwa buri munsi turwana n'amahitamo meza kuko akenshi ibyo twashakaga iyo byanze, twishyiraho amakosa. Mutoni Maureen ni umudamu wavukiye i Kanombe mu mujyi wa Kigali yamenyanye na Babuwa Samson ku bintu yabonaga ko byoroshye kuko yagiye kureba mushuti we agasanga ari kumwe na Babuwa.


Maureen hamwe n'umugabo we Babuwa

Mu kiganiro twagiranye, yatubwiye ko yumvaga ibintu byo gukundana bitari birimo, kuko anabimusaba bwa mbere yamwangiye ariko Babuwa Samson akagenda akomeza guhatiriza ndetse anamwereka ko amukeneye cyane. Yagize ati "Njye nabonaga amvugisha ariko nkumva ni ibisanzwe, gusa ibintu byaje gukomera kuko hari n'aho yajyaga aza kundeba Kigali avuye mu kibuga bikanyereka ko ashobora kuba ibyo ari gukora nta rwenya rurimo.

Twaje gukundana, nyuma ansaba ko twabana mbibwira umuryango nzi ko batari bubyumve mbona babyakiriye neza. Twapanze ubukwe turabana kandi tubanye neza kuko ntacyo nanganya Cher wanjye Babuwa Samson".

Maureen kandi twamubajije uko abona Babuwa Samson atubwira ko ari umugabo wihariye kandi umwitaho cyane. Yagize ati "Ni umugabo w'igitangaza kandi ukunda by'ukuri, ni indwanyi kuriya ashaka igitego, ni nako ateye mu buzima busanzwe, ntajya yemera gutsindwa kugeza ku munota wa nyuma".

Mutoni Maureen yashoje avuga ko byaba ari byiza cyane binashimishije mu gihe abagabo bose bakunda abafasha babo nk'uko umugabo we amukunda.


Mutoni Maureen na Babuwa Samson badutangarije byinshi ku rukundo rwabo 

Ikiganiro ku buryo bw'amashusho kanda hano: 

VIDEO: Aime FILMZ - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND