RFL
Kigali

Miss Tina yavuze intangiriro y’urukundo rwe n’umukunzi we w'umunya-Poland yerekanye mu muryango-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/09/2020 16:37
0


Miss Uwase Clementine uzwi nka Tina wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020, yeruye ko ari mu rukundo n’umunya-Poland kavukire Lukasz Przeniewski bagiye kumara imyaka ibiri bakundana, ndetse ngo ibyabo imiryango irabizi.



Kuva mu mpera z’umwaka ushize, Miss Tina yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza amarangamutima ye ku musore witwa Lukasz wiyumvamo impano yo gufata no gutunganya amafoto.

Gufotora biri mu byatumye yiyegereza Miss Tina mu buryo bworoshye. Mu bihe bitandukanye, buri umwe asohora amafoto ari kumwe n’undi akandikaho amagambo agaragaza ko bamaze gutera intambwe ikomeye mu rukundo.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, Miss Tina yaje mu biruhuko mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi we Lukasz. Icyo gihe, abo mu muryango we batumiye inshuti berekana umukwe.

Uyu musore ugaragara nk’ukuri muto ku maso, afasha Miss Tina mu rugendo rwe rwo kumurika imideli. Ndetse yanamufashije kumenyera muri Poland kugeza ku ikamba ry’igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020 yegukanye.

Mu kiganiro INYARWANDA, yagiranye na Miss Tina yavuze ko akimara kujya kuba muri Poland aho akora akazi akinaga yamenyanye n’umusore witwa Lukasz amusaba ko yajya amufotora amafoto yo gukoresha mu bikorwa byo kwamamaza.

Tina avuga ko yanyujije amaso mu mafoto Lukasz yafotoye harimo n’ayo mu Bushinwa, arusha amanota abandi bashakaga ko bakorana nawe. Avuga ko Lukasz yatangiye kumufotora, ariko rimwe na rimwe akamusaba ko basohokana, undi akamwemerera.

Uyu mukobwa avuga ko inshuro enye basohokanye zasize Lukasz amuhaye indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo, ariko ntiyamubwira ko yamukunze. Tina avuga ko muri we yari ategereje ko Lukasz azamubwira ko yamukunze, ariko ngo siko byagenze kuko Lukasz yaje kumubwira ko ategereje igisubizo kivuye kuri we.

Ati “…Turabonana, turasohokana, turasangira, aranyoherereza amafoto. Ubutaha twongera kubona atari amafoto, ahubwo tugiye kureba filime. Turagenda tureba filime ntiyagira ikintu ambwira. Turongera turataha, rero bigenda biza gutyo ndumva twarabonanye nk’inshuro enye cyangwa eshanu.”

Akomeza ati “Ntabwo nari nakamenyereye umuco wo gusohokana n’umuhungu ngo ntahite akubwira ngo nagukunze cyangwa sebimeze gutya na gutya. Ubwo rero ni buryo yakoresheje birangira dusigaye dukundana.”


Miss Tina yatangaje ko imyaka ibiri ishize ari mu rukundo n'umunya-Poland Lukasz/Ifoto:Inyarwanda

Avuga ko Lukasz yaje mu bihe byiza kuri we, byanatumye ahita atangira urugendo rw’urukundo nawe. Ati “Yaje mu buryo bwiyubashye, bworoshye ari na mwiza.” Miss Tina avuga ko Lukasz ari musore w’inzozi ze, ashingiye kuri byinshi amaze kubonaho mu gihe cy’imyaka ibiri bamaze bakundana.

Tina yavuze ko umuryango we wishimiye Lukasz mu gihe cy’icyumweru bamaze mu Rwanda mu biruhuko. Avuga ko byari ibihe byiza byasize urwibutso ku mpande zombie. Avuga ko yamenyanye na Lukasz hashize ibyumweru bibiri atangiye kuba muri Poland mu 2018.

Tariki 29 Gashyantare 2020 nibwo Tina wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2018, yambitswe ikamba ry’igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020. Avuga ko umukunzi we yagize uruhare rukomeye kugira ngo yegukane ikamba ry’igisonga cya mbere cya Miss Elite.

Tina avuga ko Lukasz ari umuntu usanzwe uzwi muri Poland, kandi ko buri gihe amutera imbaraga zo gukomeza urugendo rwe rwo kumurika imideli yatangiye. Miss Tina avuga ko umuryango wa Lukasz umuzi, kandi ko ababyeyi be n’abavandimwe be ari inshuti ze za hafi ku buryo mu bihe bitandukanye bahura.

Tina ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019. Uwase Tina Clementine asanzwe ari umunyamideli ukomeye. Yitabiriye amarushanwa y’ubwiza akomeye anamurika imideli henshi. Yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2018 yegukanwe n’umunya-Puerto Rico Valeria Vazquez.

Miss Tina yavuze ko umuryango we wishimiye umukunzi we bamaranye imyaka ibiri bakundana

Lukasz yamenyanye na Tina amusaba kujya amufotora amafoto yo gukoresha mu bikorwa bitandukanye

Tina yavuze ko umukunzi we yamufashije kwegukana ikamba rya Miss Elite 2020

Miss Tina amaze iminsi ari mu Rwanda aho yaje mu biruhuko/Ifoto: Inyarwanda

KANDA HANO: MISS TINA YAVUZE KU MUKUNZI WE W'UMUNYA-POLAND YEREKANYE MU MURYANGO



AMAFOTO&VIDEO: Aime Films-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND