RFL
Kigali

Saudi Arabia: Abahamwe n’icyaha cyo kwica Jamal Khashoggi bakuriweho igihano cy’urupfu

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:8/09/2020 12:47
0


Abari barahamwe n’icyaha cyo kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi bagakatirwa urwo gupfa, urukiko rwaje guhindura imyanzuro yarwo, bahabwa gufungwa igihe kiri hagati y’imyaka irindwi na 20 muri gereza.



Ku wa mbere w’iki cyumweru urukiko rwa Saudia rwahinduye imyanzuro y’ibihano byari byafatiwe abari bahamwe n’icyaha cyo kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi.

Mu bari bahamwe n’icyaha cyo kwica Khashoggi—batatangajwe—batanu muri bo bari bakatiwe urwo gupfa. Mu myanzuro mishya yatangajwe n’urukiko, yemeje ko batanu bakatiwe gufungwa igihe cy’imyaka 20 muri gereza, naho abandi batatu bakatirwa igihe kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi.

Ibi bibayeho nyuma y’uko umuhungu umwe wa Khashoggi mu kwezi kwa Gicurasi (uyu mwaka), atangaje ko Umuryango wahaye imbabazi abo bishe se wabo, n’ ubwo iki cyabaye icyemezo cyamaganiwe kure n’impuguke y’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko ari intege nke mu butabera.

Inshuti ya hafi y’uyu muryango, akaba anakora mu ‘Ihuriro ry’ Abarabu muri Washington DC’, Khalil Jahshan, atangariza ikinyamakuru dukesha aya makuru; Aljazeera, ko kuba hafashwe imyanzuro nk’iriya kandi hatazwi aho umubiri wa Jamal Khashoggi uri, bigaragazwa ko abafata iyo myanzuro bazi aho umubiri we uri ndetse ni cyawubayeho.

Jahshan avuga ko kandi hagendewe ku mikorere y’ amategeko muri Saudi Arabia, Umuryango uba ufite ububasha bwo guhindura ibihano, ko ndetse no kuba Umuryango wa Khashoggi warabikoze wabikoze bitari mu bushake bwawo.

Jamal Khashoggi yaburiwe irengero tariki ya 2, Ukwakira, mu mwaka wa 2018, mu gihe yari agiye muri ambasade ya Saudi Arabia iherereye muri Turukiya, Istanbul. Bivugwa ko muri iyo nzu, ariho yiciwe n’ insinda ry’ abicanyi ba Saudia, ndetse n’ umurambo we ukaba utazwi aho washyizwe.

Mu gihe bivugwa ko aba bahanwa ko bahamwe n’icyaha cyo kwica Jamal Khashoggi ari ibintu by’ ibihimbano, binavugwa ko Igikomangoma Mohammed bin Salman (MBS) cyaba gifite uruhare rutari ruto muiyicwa rya Khashoggi.

Uruhande rw’ iki gihugu ntabwo rwigeze rwemera uruhare mu iyicwa ry’ uyu munyamakuru, n’ ubwo hari ibigo by’ ubutasi bitekereza ko Igihugu gifite uruhare muri urwo rupfu.

Abandi bivugwa ko baba bafite uruhare muri iki gikorwa, harimo abakozi b’ ubutasi, ndetse n’ inzego z’ igisirikare, hamwe n’ umuganga waba warifashishijwe mu gukata umubiri wa Khashoggi.

Umukunzi wa Khashoggi, Hatuce Cengiz, anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko ibyemezo byafashwe ari ugutesha Agaciro ubutabera.

Yongeraho ko inzego z’ubutegetsi muri Saudia zifunze iki kirego isi itamenye ukuri ku wishe Khashoggi, ku wabiteguye, uwategetse ngo bikorwe, ndetse n’aho umubiri we uri. Agaragaza ko ibyo ari ibi bibazo kugeza ubu bitarasubizwa.

Src: Aljazeera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND