RFL
Kigali

Mistaek wiga umuziki ku Nyundo yinjiye mu muziki aserukana indirimbo ‘Marina’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/09/2020 10:23
1


Umuhanzi Bahizi Zitoni Eddy Prince Nest [Mistaek] wiga ku Ishuri rya muzika rya Nyundo, yinjiye mu muziki asohora a.mashusho y’indirimbo ye ya mbere y’urukundo yise "Marina".



Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko ni imfura mu muryango w’iwabo. Ni umunyeshuri mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo mu mwaka wa kabiri.

Yakuriye mu muryango w’abahanzi benshi barimo Se witwa Bahizi Uwineza Olivier wakoreye ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yandika inkuru zisekeje harimo nka ‘Mapengu’ n’izindi.

Se w’uyu musore asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akora ibijyanye no gutunganya filime.

Mistaek kandi afite Se wabo witwa Shaban wabaye umuhanzi uzwi mu ndirimbo nka ‘Papa Jesu’.

Mistaek yabwiye INYARWANDA, ko gukurira mu muryango w’abanyamuziki byatumye yiyemeza kwiga umuziki kugira ngo azawukore mu buryo bwumwuga, kandi umuteze imbere.

Avuga ko yabanje gufata igihe cyo kwitegura, kugira ngo azinjire afite ibihangano byiza.

Ati “Icyatumye ninjira mu muziki sinahita mbasha ku kibona. Kuko ni uruhurirane rw’ibintu byinshi ariko muri make naje gusanga ari cyo nahawemo impano kandi igomba kuntunga kandi ndanabikunda.”

Uyu muhanzi avuga ko aje gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda, ahereye aho bakuru bagejeje. Avuga kandi ko yiteze ko umuziki uzamutunga kandi akawukora kinyamwuga.

Yavuze ko yahisemo gusohora indirimbo ‘Marina’ kuko yumvaga ari nziza kandi ikaba ari imwe mu zigize Album ye yise ‘Love in rehab’. 

Indirimbo ye yise ‘Marina’ yubakiye ku nkuru y’umukobwa uba utaritaye ku bibazo umusore yacagamo ngo yice igihango, ahubwo akomeza kumwitaho amuba hafi akamusura muri gereza aho yari afungiye n’ibindi.

Nyuma y’uko umusore afunguwe, yafashe icyemezo cyo kurushinga n’uyu mukobwa wamubaye hafi mu bibazo yari arimo.

Uyu muhanzi avuga ko yakoze iyi ndirimbo ashaka kwerekana ko ‘umuntu witayeho ari mu bibazo yewe n’iyo yaba yakoze ikosa wihita umuciraho iteka ahubwo mube hafi umwiteho kuko uba uri kumuha impamvu zifatika zo guhinduka kuruta uwo wamutererana’.

Mistaek, yavuze ko Mighty Popo ari we muhanzi w’ikitegererezo kuri we, bitewe n’uko ubuhanga afite mu muziki ari kubusangiza abana b’Abanyarwanda kandi bikaba bimaze kugira akamaro kagaragarira buri wese.

Umuhanzi Mistaek wiga umuziki ku Nyundo yinjiye mu muziki asohora indirimbo "Marina"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MARINA' Y'UMUHANZI MISTAEK

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengiyumva patrick1 year ago
    Umuhanzi mistek ndamwemera cyane twarakuranye mubuto gusa byaranangaje cyane kubera agiye muri music kuko nabonaga mubuto akunda gucyina fttbll cyane yaratuye irunda gihara gusa na muha courge arashoboye4444





Inyarwanda BACKGROUND