RFL
Kigali

Kigali-Gatenga: Imodoka yambutse umuhanda yinjira mu nzu - AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/09/2020 18:18
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nzeri 2020, imodoka irenze dodani irazamuka yambuka umuhanda yinjira mu iduka, ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima cyangwa se ngo akomereke.



Ubwo imvura yagwaga ku mugoroba w'uyu wa Mbere, ni bwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota corona yageraga ahazwi nko ku Munyinya mu Kagari ka Gatenga, Umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, yambuka dodani irazamuka irenga umuhanda maze yinjira mu iduka ry’umuntu,icyakora ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima cyangwa se ngo akomereke.


Ubwo InyaRwanda.com yageraga ahabereye iyi mpanuka, twagerageje kubaza Akimana Ange, umubyeyi wari uri muri iri duka yanga kudutangariza byinshi ariko atubwira muri macye uko byagenze, ati ”Ndashima Imana indokoye, ubu nuzuye amashimwe gusa gusa imodoka yituye aho nari nsanzwe nicara ariko mpagurutse njya kwereka umukiriya ibicuruzwa, nkihaguruka imodoka idusanga mu nzu”.


Umugabo w’uyu mugore ari we witwa NGENDAHIMANA Emmanuel nawe yavuze ko yishimye kubera ukuntu Imana imurindiye umugore ati ”Umugore wanjye ejo yari yiriwe mu masengesho nyoberwa impamvu ariko ndashima Imana indindiye umugore".

Bivugwa ko uwari utwaye iyi modoka ari umukecuru ariko ku bw’amahirwe na we ntacyo yabaye.


Iyi modoka yambutse umuhanda yinjira mu nzu ariko ku bw'amahirwe nta muntu yagonze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND