RFL
Kigali

Rayon Sports yafatiwe ibihano bikomeye na FERWAFA

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/09/2020 12:16
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryafatiye ibihano ikipe ya Rayon Sports harimo no kutongera kwandikisha abakinnyi muri FERWAFA mu gihe itarishyura amafaranga ibereyemo Ivan Minnaert.



Tariki 1 Nyakanga 2020 ni bwo  Akanama ko muri FERWAFA gashinzwe imyitwarire kari kahaye iminsi 60 y’inyongera ku gihe bagombaga kuba bishyuye amafaranga babereyemo Ivan Minnaert. Iyi minsi ikiba yararangiye tariki 02 Nzeri 2020 Rayon Sports itishyuye Ivan Minnaert amafaranga bamurimo agera kuri Million 13.000.000 Frw.

Tariki ya 02 Nyakanga 2020 ni bwo Rayon Sports yakiriye ibaruwa ibihanangiriza kuba bamaze kwishyura Ivan Jacky Minnaert asaga miliyoni 13 z’amanyarwanda, bitaba ibyo igafatirwa ibihano birimo: gukurwaho amanota, kubuzwa kugura no kugurisha abakinnyi nk’uko ingingo ya 61 C y’amategeko agenga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda abiteganya.


Urwandiko FERWAFA yandikiye Rayon Sports

Muri Mata 2018 nibwo Ivan Minnaert yahawe akazi ko gutoza Rayon Sports ariko azakwirukanwa muri Nyakanga 2018 amaze amezi agera ku mezi 5 dore ko yari yabanje amezi agera kuri abiri atoza iyi kipe nta masezerano afite ahoraho.


Ivan Minnaert wirukanwe na Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND