RFL
Kigali

Umusore w’imyaka 28 ari kugurisha Whisky yagiye ahabwa ku minsi y'amavuko ye ngo abone uko agura inzu

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/09/2020 11:06
0


Matthew Robson umusore wo mu Bwongereza, yatangiye umushinga wo gushyira ku Isoko inzoga yagiye agurirwa na se umubyara ku minsi yizihirizagaho igihe yavukiye. Papa w'uyu musore yagiye agura icupa 1 kuri buri sabukuru, ubu uyu musore afite amacupa agera kuri 28 ashobora kugura miliyoni 40 Frw avuga ko azayaheraho akagura inzu.



UmunyaRwanda yabivuze neza agira ati ”Ukena ufite itungo rikakugoboka” gusa ku ruhande Matthew Robson wo mu Bwongereza we nta tungo afite ahubwo abitse amacupa agera 28 ya Whisky zo mu bwoko bwa Macallan yagiye agurirwa na se kuri buri munsi wose yizihizaga isabukuru ye y'amavuko.

Bwana Mathew yavutse mu 1992, kuva ubwo se witwa Pete amaze gutanga amapawundi y'Ubwongereza £5,000 ku macupa 28 ya Whisky ya Macallan agurira umuhungu we.

Matthew Robson na se umubyara

Ayo macupa ubu yose hamwe uyu musore arayagurisha nibura £40,000 (ni arenga miliyoni 40 mu mafaranga y'u Rwanda). Matthew Robson avuga ko "ishobora kuba atariyo mpano ikomeye cyane" ku mwana w'umuhungu, ariko "amabwiriza akomeye yo kudafungura ayo macupa" yatumye ahinduka imari.

Ati: "Buri mwaka yampaga icupa nk'impano, numvaga ari impano ntoya kuko nari nkiri n'umwana ntemerewe kunywa inzoga. Ariko yampaye amabwiriza akomeye yo kutazigera na rimwe nzifungura, byageze aho binkomerera ariko ndihangana ndabishobora, ubu yose aracyari uko yayampaye".

Se Pete ukomoka muri Ecosse/Scotland, avuga ko icupa rya mbere rya whisky yo mu 1974 yariguriye umuhungu we akivuka nko kumuha ikaze

Ati: "Natekereje ko byaba ari byiza nkomeje nkajya mugurira rimwe buri mwaka kugeza muguriye irya 18 ku isabukuru ye y'imyaka 18. Ntabwo ariyo mpano yonyine twamuhaye. Yo yari iyihariye, kandi twagize amahirwe ko twabikomeje buri mwaka."

Matthew yizeye ko azabona umuguzi w'izi nzoga zimaze imyaka 28 zibitse, agakoresha ayo mafaranga nk'intangiriro yo kugira ngo agure inzu. Izi nzoga ubu ziri kugurishwa icya rimwe mu iduka aho bazise "itsinda nyaryo".


Agaciro k'inzoga za Macallan karazamutse cyane mu myaka 10 ishize nk'uko Matthew abivuga. Ati: "Kugira inzoga nk'izi nyinshi icya rimwe kandi za cyera niyo mpamvu yo kuzigurisha." Avuga ko hamaze kuboneka abantu bifuza kuzigura, biganjemo ab'i New York no muri Aziya.

Src: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND