RFL
Kigali

Byinshi ku itsinda ‘Kim' Rugwe&Sagara Solozo’ ryaserukanye indirimbo ‘Zahara’ riri gufashwa na Alain Muku-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2020 9:04
0


Nzamukurikiza Muhammed [Kim' Rugwe] na Gakemane Pacifique [Sagara Solozo], binjiye mu muziki nk’itsinda basohora amashusho y’indirimbo yabo ya mbere bise ‘Zahara’ bari mu maboko ya Alain Muku washinze Label yitwa The Boss Papa.



Iyi ndirimbo y’iminota 03 n’amasegonda 27’, ivuga ku buranga bw’umukobwa bwakuruye umutware bigatuma yiyemeza kubana nawe. Amashusho yayo yatunganyijwe na Fayzo Pro.

‘Zahara’ ni yo ndirimbo ya mbere iri tsinda risohoye riri mu maboko ya Alain Muku. Ariko mu Ukuboza 2019 basohoye indirimbo yabo ya mbere nyuma yo kwihuza nk’itsinda ariko ntiyamenyekana.

Kim' na Sagara bihuje nk’itsinda kuva muri Kamena 2019. Ni abasore bakuriye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bahurira mu marushanwa yo kubyina, kuririmba n’ibindi.

Bari mu muziki kuva mu 2003 ubwo babyinaga mu matsinda atandukanye. Kim' Rugwe yabyinnye mu itsinda Bad Boys mu mpera za 2003 arivamo ajya gushinga itsinda rye yise Just Friend.

Iri tsinda yashinze ryaje gusenyuka ajya kubyina muri Smart Boy mu 2004. Icyo gihe ni nabwo yahuye na Alain Muku, ariko bazakuburana bitewe n’inshingano uyu mugabo yari afite.

Kim' yabwiye INYARWANDA, ko mu 2005 we na Sagara batangiye urugendo rw’umuziki nk’abahanzi bigenga, buri umwe akora umuziki ku giti cye ariko ibihangano byabo ntibyamekena.

Avuga ko we na Sagara bahuriraga mu matsinda yo kubyina ariko ko batari bagatekereje gushinga itsinda ry’abaririmbyi. Kim' avuga ko yakomeje gukutiriza mu muziki. Mu 2010 we na Producer Cheetah bashinga itsinda ‘The Same Face’ ariko ntiryagira aho rigera bitewe n’uko nta bushobozi n’ubufasha babonye.

Kim' Rugwe [ubanza ibumoso] na Sagara Solozo [Uri iburyo] bahuje imbaraga bashinja itsinda rishya ry'abanyamuziki

Icyo gihe mugenzi we, Saloza nawe yihuje n’undi musore bashinga itsinda ariko gutera imbere biranga. 

Kim; avuga ko muri Kamena 2019, we na Saloza bahuye baganira ku gushinga itsinda ry’abaririmbyi nyuma y’urugendo bakoze babyina mu matsinda atandukanye; buri umwe akaririmba ku giti cye.

Yavuze ko bahise batekereza kwiyegereza Alain Muku, kugira ngo abafashe mu rugendo rw’umuziki batangiye nk’umuntu bari baziranye kuva mu 2003.

Ati “Nandikiye Alain Muku mubwira ko ntigeze mpagarara, ahubwo ko nakomeje gukora umuziki. Ansaba indirimbo ndazimwereka, anyemerera ko dutangira gukorana njye na mugenzi wanjye.”

Kim' avuga ko bakimara kwihuza batekereje guhesha ishema Kimisagara bakuriyemo bayongera ku mazina yabo ari nayo mpamvu umwe yitwa ‘Kim’ undi akitwa ‘Sagara’ (Kimisagara).

Kim avuga ko we na Sagara bafite amateka akomeye ku Kimisagara, aho babyinnye mu marushanwa akomeye. Kim avuga ko yari azwi ku izina rya Michael Jackson n’aho mugenzi we azwi ku izina rya Werrason, umuhanzi wabiciye bigacika muri Congo.

Kim' na Sagara biyitiriye 'Kimisagara' bubakiyemo amateka akomeye-Batangiye umuziki bari gufashwa na Alai Muku

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZAHARA' Y'ITSINDA KIM' RUGWE NA SAGARA SOLO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND