RFL
Kigali

Ansu Fati igitego yaraye atsinze cyahinduye amateka mu ikipe y'Espagne

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/09/2020 9:00
0


Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona ndetse n'ikipe y'igihugu y'Espagne, Anssumane "Ansu" Fati Vieira, igitego yatsinze Ukraine cyatumye aba umunya-Espagne wa mbere utsinze igitego mu ikipe nkuru akiri muto.



Byari mu mikino mpuzamahanga y'ibihugu by'i Burayi aho ikipe ya Espagne yatsindaga ibitego 4-0 bwa Ukraine, ibitego byatsinzwe na Kapiteni wa Real Madrid watsinzemo ibitego bibiri, Ansu Fati atsinda igitego cya gatatu mu gihe agashinguracumu katsinzwe na Ferran Torres.

Igitego Ansu Fati yatsinze akaba yari afite imyaka 17 n'iminsi 311 byatumye akuraho agahigo kari kamaze igihe gafitwe na Juan Errazquin watsinze igitego afite imyaka 18 n'iminsi 344 aha byari tariki 1 Kamena 1925 Espagne ihura na Switzerland.

Ansu Fati kuva yatangira gukinira ikipe ya FC Barcelona nkuru, akomeje kuzamura urwego umunsi ku munsi abenshi babona ko azamuka nka mukuru we Lionel Messi ubwo yari akiri muto.


Espagne yatsinze Ukraine ibitego 4-0


Ansu Fafi no muri Barcelona ni umukinnyi witezweho byinshi 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND