RFL
Kigali

Papa avuga ko ibihuha ari icyorezo kibi kurusha icyorezo cya COVID-19 ubwacyo

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:7/09/2020 7:07
0


Kuri iki cyumweru umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika, Papa Francis, yakanguriye abemera ko bagendera kure ibihuha aho yavuze ko ari bibi kurusha icyorezo cya coronavirus ubwacyo. Yongeho ko bishobora no kuba byakoreshwa mu gutanya Kiliziya Gaturika.



Mu masengesho yo kuri iki cyumweru, Papa Francis yongeye kwamagana ibihuha, ndetse anagaragaza ko ubwabyo ari bibi kurusha icyorezo cya COVID-19 kibasiye isi.

“Ibihuha bifunga umutima w’ Umuryango mugari, bifunga n’ Ubumwe bw’ urusengero”.

“Imvuzimvuzi ikomeye ni satani (sekibi). We uhora agenda avuga ibibi by’ abandi kubera ko ari indyarya iba ishaka kwangiza Ubumwe bw’ urusengero, kugira ngo ibone abayikurikira”.

Papa Francis wumvikanye yamaganira kure ibihuha, yanavuze ko abantu bakwiye gushyiramo imbaraga birinda gusakaza Amakuru y’ ibihuha, anavuga ko ibihuha ari icyorezo kibi kurusha covid-19 ubwayo.

Ntabwo ari ubwambere Papa yumvikanye yamagana ibintu nk’ ibi, kuko no mu mwaka wa 2016 yigeze kuburira abihaye Imana ko badakwiye gusakaza Amakuru y’ ibihuha mu muryango mugari.

Ho yavuze ko niba ufite ikintu kiba wendaga kuvuga kuri mugenzi wawe, wajya wiruma ururimi, kandi bikomeye cyane.

Byongeye kubaho mu mwaka wa 2018, aho yavuze ko ibihuha byica, kuko ururimi rwica, nk’ uko icyuma nacyo kica.

Kuri uyu munsi Papa yahamagiriye abakirisitu kuba bagana inzira yo gusenga igihe hari aho mugenzi wawe akosheje, ukamugirira ibanga aho kujya ku muvuga.

Ni kuri uyu munsi kandi Papa Francis yanasomye ku bendera rya Lebanon, ndetse anafata umwanya wo gusengera Igihugu.

Src: Reuters & CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND