RFL
Kigali

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda Covid-19 kurusha gutekereza ko hari uwababujije kwidagadura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2020 18:59
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko ntawigeze ababuza kwidagadura, ahubwo ko ari yo matwara y’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.



Perezida Kagame, avuze ibi mu gihe hashize iminsi Polisi y’u Rwanda ifata urubyiruko n’ibyamamare bikoresha ibirori by’amasabukuru, ‘Baby shower’ n’ibindi muri iki gihe cya Covid-19.

Ibikorwa by’imyidagaduro biri mu bitarakomorerwa mu rwego rwo kugira ngo ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima zo kwirinda Covid-19 zikomeze gushyirwa mu bikorwa.

Mu kiganiro n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, Umukuru w’Igihugu, yavuze ko imiterere y’icyorezo cya Covid-19 ari yo yatumye urubyiruko rutidagadura nk’uko byahoze. Kandi ko Leta yashyizeho ibikorwa bitandukanye byo kubafasha kwidagadura.

Avuga ko nta muntu runaka wigeze afata icyemezo cy’uko urubyiruko rutidagadura, ahubwo ko byatewe na Covid-19. Ati “Icyo twabafasha cyubakira kuri Covid-19 uko imeze. Kuko niyo yabambuye uwo mwidagaduro cyangwa kumererwa neza bari bafite. Ntabwo ari u Rwanda rwabibambuye. Ni cyo kintu bagomba kubanza kumva…”.

Perezida Kagame, avuga ko amabwiriza atandukanye yashyizweho agamije ko icyorezo cya Covid-19 kitakomeza gufata indi ntera, ahubwo Igihugu kikagihashya. Yavuze ko Covid-19 yashyizeho amatwara yayo, asaba ko buri wese yubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima kugira ngo akomeza kwirinda.

Umukuru w’Igihugu, akomeza avuga ko kuba hari urubyiruko rurazwa muri sitade, bikorwa mu murongo wo kubakebura no kubereka ko bakabaye nyambere mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19.

Yagize ati “Ntabwo barara muri stade, kubera ko hari ushaka kugira ngo bababare cyangwa baryozwe ko bahoze bidagadura. Ahubwo ni ikibutsa uyu muntu ngo ariko n’ubwo wirengagije aya masaha yashyizweho cyangwa ibi bigomba gukurikizwa…”

“Buriya iyo utabikurikije n’undi ntabikurikize icyo mukora mwebwe ubwa nyuma murishyira mu bibazo by’uko muzafatwa na Covid-19, cyangwa se mugatuma abandi ibafata…”

Umukuru w’Igihugu, avuga ko Covid-19 ari indwara ifite ubukana kurusha izindi zose, kuko irica. Bitandukanye n’izindi ndwara umuntu ashobora kurwara ariko mu minsi micye agakomeza ubuzima.

Perezida Kagame avuga ko ntawe ukwiye kwirengagiza ingamba zafashwe kuko ashobora gutakaza ubuzima. Avuga ko guhana bikorwa mu rwego rwo kwibutsa ababa barenze ku mabwiriza.

Kugeza ubu ku Isi yose abantu barenga miliyoni 26 bamaze kwandura Covid-19; miliyoni zirenga 17 barakize naho ibihumbi 880 yarabishe. Mu Rwanda, abantu 4,349 banduye Coronavirus, 2,199 barayikize naho 18 imaze kubica.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kurusha gutekereza ko hari uwababujije kwidagadura





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND