RFL
Kigali

The Pink yateye intambwe ishimishije akorana 'Cypher' n'abaraperikazi bakomeye muri Afrika -YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/09/2020 15:48
0


Clarisse UWINEZA uzwi nka The Pink umuraperikazi ufatwa nka nimero ya mbere mu njyana ya Hiphop mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel music) yateye intambwe ishimishije mu muziki we aho yahuje imbaraga n'abaraperikazi bakomeye ku mugabane wa Afrika bagakorana 'Cypher' bise 'Queens Cypher' ifite iminota 5 n'amasegonda 38.



'Cypher' ni uruhurirane rw'indirimbo z'abahanzi banyuranye aho buri muhanzi agenda aririmba agace gato k'indirimbo ye cyangwa se akaririmba agace gato k'iyo ahimbiyeho ako kanya. Mu Rwanda, ubu buryo bw'imiririmbire ntiburafata intera, gusa hari abatangiye kubukoresha ndetse ubona ko bwatanze umusaruro mwiza. Ni uburyo bufasha abahanzi gushyira hamwe hagamijwe iterambere ry'umuziki wabo.

Kuri ubu umuhanzikazi The Pink uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, yamaze guhurira muri 'Cypher' n'abaraperikazi b'amazina azwi muri Afrika mu muziki wa Gospel. Ni Cypher bise 'Queens Cypher' irimo abahanzikazi 7 bo mu bihugu bitandukanye muri Afrika, ari bo; Luki (Malawi), Gumbo (Zambia), Kharis (Nigeria), Lady B (Nigeria), Lilywhite (Kenya), The Pink (Rwanda) na Starsky (Nigeria). Aba baraperikazi bagiye batoranywa hagendewe ku bafite amazina akomeye mu muziki muri ibi bihugu bakomokamo.


The Pink mu byishimo byo gukorana 'Cypher' n'abaraperikazi bakomeye muri Afrika

KANDA HANO WUMVE 'QUEENS CYPHER' Y'ABARAPERIKAZI BAKOMEYE MURI AFRIKA BARIMO THE PINK

Iyi 'Queen Cypher' yakozwe na Producer Hiden Spinal, igirwamo uruhare runini na kompanyi yitwa God's Hyperman Entertainment iyoborwa na South West. Mu kiganiro na INYARWANDA, The Pink wahoze akora umuziki usanzwe (Secular music) nyuma akaza kwirundurira muri Gospel mu njyana ya Hiphop, yadutangarije uko byagenze kugira ngo akorane umushinga n'abaraperikazi bakomeye muri Afrika, uko yabyakiriye ndetse n'umusaruro yiteze muri uyu mushinga.

Yatangiye agira ati "Ubundi mpereye ku itangiriro, hari itorero nagiye kuririmbamo hano mu Rwanda nsohotse umusore umwe arampagarika ambwira ko akunda ibyo nkora ko yiga Uganda azagira uko abigeza ku ma TV yaho. Ni ko byagenze rero umwe mu banyamakuru baho dutangira kujya tuganira cyane duhuriza ku kwifuza Unity (ubumwe) hagati y'abahanzi ba Gospel muri Africa".

Yakomeje ati "Yaje kumpuza n'umuntu wo muri Nigeria ubundi nyuma yaho ibintu biriruka...menyana n'aba Dj ba Zambia na Malawi birangira haje iyi project. Iyi rero yazanywe n'umuntu witwa Timothy wo muri Zambia wifuzaga kuba yahuza abakobwa b'abaraperikazi batandukanye. Ibisingaye byari ukunyoherereza Beat nkajya studio ngakora nkabasubiza vocals bagakora arrangement".


The Pink yashimiye byimazeyo studio yitwa Capital Record ku bw'inkunga ikomeye ikomeje kumutera. Ati "Mboneyeho gushimira Capital record kuko ni yo dufitanye imikorere muri iyi minsi. Producer Ency aharanira ko ntacika intege".

Uyu muraperikazi usengera muri Evangelical Restoration church Masoro, yadutangarije ko guhuza imbaraga n'abaraperikazi bakomeye muri Afrika ari ibintu byamushimishije cyane. Ati "Kuri jye rero nanezerewe kuba part y'iyi project, kuko n'ubundi mbere y'uko 2020 itangira numvaga mfite gukorana n'abantu bo hanze y'u Rwanda cyane cyane Burundi na Congo kuko ari bo nari naravuganye nabo".

Kuba yarateganyaga gukorana n'abahanzi bo mu karere, bikaba birangiye akoranye umushinga n'abahanzi bakomeye ku mugabane, yavuze ko Imana ari yo ibyihishe inyuma, ikaba yamuciriye inzira irenze kure aho yarebaga. Yagize ati "None Imana urabona ko yo yaciye inzira iri kure y'aho njye nanarebaga. Twiteze ko uyu mushinga uba itangiriro ryo kubona Gospel female rappers bakora cyane kandi ibintu byiza. Twifuza gushyira itafari ku ivugabutumwa".

The Pink ni umwe mu baraperi babarizwa muri The Chrap yatangijwe na Bright Patrick wabimburiye abandi baraperi gukora injyana ya Hiphop muri Gospel mu Rwanda. Mu ndirimbo za The Chrap harimo n'izo The Pink yumvikanamo aho twavugamo 'Nyibutsa' na 'Why me'. Mu rugendo rwe rw'umuziki wa Gospel, The Pink amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; Ituro, Intwaro z'Imana, You love me yakoranye na NPC na Columbus, Hold me yakoranye na Eddie Mico, Ikiganza cy'Uwiteka yakoranye na Gaby Kamanzi, n'izindi.

Umuraperikazi Gumbo wo muri Zambia

Umuraperikazi Lily White wo muri Kenya

Umuraperikazi Luki wo muri Malawi

Umuraperikazi Starsky wo muri Nigeria

Umuraperikazi Khaaris wo muri Nigeria

Umuraperikazi Lady B wo muri Nigeria


Umuraperikazi The Pink wo mu Rwanda


Abaraperikazi bakomeye muri Afrika bahuriye muri 'Queens Cypher'

KANDA HANO WUMVE 'QUEENS CYPHER' Y'ABARAPERIKAZI 7 BARIMO THE PINK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND