Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya covid-19, hari ingamba zashyizweho zo kwirinda ko gikwirakwira zirimo no kwambara agapfukamunwa kandi neza. Mu bihugu bitandukanye hashyizweho n’uburyo bwo guhana abarenga kuri ayo mabwiriza yo kwirinda icyorezo.
Abaturage bo muri Indonezia
mu mujyi wa Jakarta barenga ku mabwiriza yo kwambara neza agapfukamunwa,
bahanishwa kuryama mu isanduku y’abapfuye aho itangazamakuru n’abandi bantu
babafotorera amafoto.
Itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu ryanditse ko iyo uryamye muri iriya sanduku ubara kugeza ku Ijana ari nako abahisi n’abagenzi bagufotora. Ibi ngo biba bigamije kukwibutsa ko wayiryamamo byanyabyo. Budhy Novian, umuyobozi muri Jakarta yagize ati “Kubera Covid-19 hari ibyago byo kuba umuntu yaryama muri iyi sanduku bya nyabyo”.
Abapolisi bateruye mu isanduku abica amabwiriza yo kwambara neza agapfukamunwa
Mu Rwanda abambara agapfukamunwa nabi n’abarenga ku yandi mabwiriza arimo no kurenza isaha ya saa Moya z'umugoroba yo kugera mu rugo cyangwa abegerana batubahirije intera ya metero yagenwe, bajyanwa mu bice runaka byagenwe bakaganirizwa byaba ngombwa bakanaharazwa. Muri iyi minsi hiyongeraho no kuba bari gucibwa amande y’amafaranga.
TANGA IGITECYEREZO