RFL
Kigali

Nigeria: Umupasiteri yaburiye abakobwa bibeshya ko ubusugi ari ubw’abagabo bazabashaka

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:6/09/2020 12:35
0


Pasiteri uzwi ku izina rya Rev. Father Oluoma yagize ihishurirwa ku bakobwa bakiri bato bakomera ku busugi bwabo bibwira ko ari ubw’abagabo bazashakana anenga ababyeyi batigisha abahungu babo gukomera ku bumanzi bwabo.



Uyu mupasiteri avuga ko ababyeyi bigisha abana babo b’abakobwa ko bagomba gukomera ku busugi bwabo n’uburyo bakwitwara kugeza bashyingiwe nyamara ngo bibagirwa kubitoza n’abahungu babo.

Akomeza avuga ko uku kwirengagiza gutoza n’abahungu babo gukomera ku bumanzi bigaragaza integer nke z’ababyeyi no kudashoboka ku byo batoza abakobwa babo kuko ngo umuhungu umwe utaratojwe kwirinda ashobora kwambura ubusugi abakobwa barenze 20 mu gihe runaka.

Yabwiye abakobwa ko ubusugi atari ubw’abagabo bazabashaka. Yagize ati “Ubusugi bwanyu si ubw’abagabo banyu. Nta mugabo ukwiriye ubwo busugi. Ubusugi bwanyu ni ububahuza bukanabafasha kugirana umubano mwiza n’Imana.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND