RFL
Kigali

Mukeshimana Yvette witabiriye Miss Rwanda 2020 yambitswe impeta y'urukundo, avuga ku muhanzi Sintex batandukanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2020 8:55
0


Mukeshimana Yvette uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020, yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Musoni Gédeon, avuga ko yatandukanye n’umuhanzi Sintex kubera ko hari ibyo yananiwe kwihanganira.



Musoni Gédeon yambitse impeta y’urukundo Mukeshimana Yvette mu birori byarimo inshuti zabo byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, bibera Chillax i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali 

Mukeshimana Yvette yabwiye INYARWANDA ko amezi arindwi ashize ari mu rukundo na Musoni nyuma y’uko atandukanye byeruye n’umuhanzi Kabera Arnold uzwi nka Sintex.

Uyu mukobwa avuga ko kwambikwa impeta ari kimwe mu ‘bintu byiza byari bimbayeho’. Avuga ko yambitswe impeta n’umusore umukunda bya nyabyo kandi umufiteho gahunda nziza.  

Ati “Ni umuhungu ufite gahunda muri we. Ni umunyabwenge cyane. Ikindi cy'ingenzi ni uko amfiteho intego nziza. Mbese ibyiza byose arabinyifuriza. Ikindi ni uko nawe yanyeretse ko ankunda. Byanyoroheye guhita mukunda vuba cyane. Ni mwiza ariko. Ndamukunda cyane.”

Yvette avuga ko yahisemo gutangira urugendo rushya rw’urukundo n’undi musore, nyuma yo kubona ko kwiyunga n’umuhanzi Sintex bidashoboka. Yavuze ko urukundo rwe na Sintex rwajemo agatotsi adashobora kuvuga, kandi ko yari amaze igihe kinini abyihanganira, ariko bigera ku ntera yarenze ubushobozi bwe.

Ati “Impamvu ntari kubyihanganira n’uko nari maze igihe kinini mbwihanganira bigakomeza. Niko kubiganiraho nk’abantu bakuru.” Uyu mukobwa avuga ko ikintu cyatumye atandukana na Sintex gikomeye, kuko ‘iyo kiba ari ikintu cyoroshye nticyari gutandukanya abantu bari bamaranye imyaka ine.’

Yvette yirengagije ko yatandukanye na Sintex, yavuze ko ari umuhungu ufite umurava wo gukora kandi uzagera ahantu harenze kandi hashimishije. Yamushimiye ibyo yamugejejeho mu myaka yose babanye.

Mukeshimana Yvette wambitswe impeta ari mu bakobwa b’ubwiza, ubwenge n’umuco bahataniraga guserukira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020. Afite uburebure bwa 1.70 m n’ibiro 56 Kg.

Yari mu bakobwa 14 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka aho hatoranyijwe batandatu mu gihe abandi umunani basigaye barimo nawe. Yari yatanze umushinga wo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw’uruhu kuko bahura n’ihohoterwa no guhezwa muri sosiyete.

Ntiyabashije gukomeza bitewe n’uko akanama nkemurampaka katishimiye umushinga we. Yumvikanye mu itangazamakuru ashinja Miss Mutesi Jolly, ko atamuteze amatwi mu gihe yasobanuraga umushinga we wo kuvugira abafite ubumuga bw’uruhu.

Mukeshima Yvette witabiriye Miss Rwanda 2020 yambitswe impeta y'urukundo na Musoni Gedeon

Mukeshimana yambitswe impeta na Gedeon bamaze amezi arindwi bakundana

Musoni Gedeon na Yvette batangiye urugendo rushya rw'urukundo

Yvette yavuze ko yambitswe impeta n'umusore umufiteho gahunda nziza

Yvette avuga ko yatandukanye n'umuhanzi Sintex kubera ko hari ibyo batumvikanyeho

Mukeshimana avuga ko imyaka ine yamaze akundana na Sintex amushimira ibyo yamugejejeho

Sintex yavuze ko yananiwe kwihanganira ibyo Sintex yahoraga asubiramo mu rukundo rwabo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND