RFL
Kigali

Knowless yakoresheje imideli mishya mu ndirimbo ‘Player’ ikebura abasore bakinisha abakobwa mu rukundo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2020 8:07
0


Umuhanzikazi Ingabire Jeanne uzwi mu muziki na Butera Knowless yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Player’ yakoreshejemo imideli mishya atajyaga akoresha mu ndirimbo ze.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry’uyu wa gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 36. Iravuga ku musore ukundana n’abakobwa benshi ariko bose akababeshya. 

Knowless yagereranyije uyu musore n’umukinnyi w’umupira w’amaguru uzwiho ubuhanga mu gucenga mu kibuga, Cristiano Ronaldo. Hari nk'aho aririmba agira ati “Wigize nka Ronaldo, ntawe mukundana ngo ntumuce inyuma."

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Butera Knowless yakoreshejemo imideli mishya irimo ikanzu n’inkweto ndetse n’imisatsi ikoze ikamba rifiteho utuntu dusongosoye.

Knowelss yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo gukoresha iyi mideli bitewe n’uko uwafashe amashusho n’usanzwe amutunganyiriza imisatsi barahurije ku kuba ari byo byaba bigaragara neza kandi bifite umwihariko.

Yavuze ko bahisemo iyi misatsi imeze nk’ikamba kubera ko ijyanye neza n’ikanzu yari yambaye yakozwe mu gihe cy’iminsi itarenze ine.

Knowless ati “Iriya kanzu ifite umwihariko. Si ikanzu wabyuka ngo urambaye ugiye gutembera. Ni umwenda ukoresha kuko hari icyo uzawukoresha kihariye. Iyo umwenda wihariye nawe uko usa bigomba kuba byihariye.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko uburyo agaragara muri iyi ndirimbo ‘Player’ atari asanzwe abukoresha mu ndirimbo ze zabanje. Avuga ko ari ibintu yashimye n’ikipe ye ngari imufasha gutegura ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ze.

Uyu muhanzikazi yari aherutse gusohora indirimbo ‘Nyigisha’ imeze nk’isengesho, isaba buri wese guca bugufi ariko ntabe insina ngufi bacaho urukoma. 

Knowless amaze iminsi ategura album ebyiri harimo iya gatanu iriho indirimbo 10 zirimo izizwi n’iya gatandatu iriho indirimbo 10 nshyashya.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Player’ yakozwe na Dric Ent n’aho amajwi (Audio) yatunganyijwe na Ishimwe Karake Clement. Muri iyi ndirimbo kandi humvikanamo Mc Tino utararimbye amagambo menshi.

Knowless yakoresheje ikanzu idasanzwe yahanzwe n'umudozi wo mu Rwanda mu mashusho y'indirimbo 'Player'

Knowless yavuze ko yakoresheje ikanzu n'imisatsi imeze nk'ikamba mu ndirimbo ye kubera ko byatoranyijwe n'ikipe imufasha, kandi nawe arabyishimira

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "PLAYER" YA BUTERA KNOWLESS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND