RFL
Kigali

Umugabo w’Umufaransa urwaye indwara itavurwa yahisemo kunyuza kuri Facebook uko azapfa

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:6/09/2020 7:52
0


Umugabo w’Umufaransa urwaye indwara idakunze kuboneka ndetse itanavurwa, yahisemo kunyuza urupfu rwe ku mbuga nkoranyambaga. Ni nyuma y’uko yanze kugira icyo arya, anywa, cyangwa ngo afate imiti.



Umugabo w’imyaka 57 y’ amavuko, ufite amazina ya Alain Cocq, amaze igihe kinini arwaye indwara idakunze kuboneka, ndetse urwego iriho ikaba itavurwa. Cocq amaze imyaka 34 abana n’uburwayi butuma umubiri/bimwe mu bice by’umubiri we birekera gukora.

Bitewe n’Ubuzima abayemo, yahisemo kwandikira Perezida w’igihugu cy’ u Bufaransa, Emmanuel Macron, amusaba ko yahabwa burenganzira bwo guhabwa umuti watuma apfa. Gusa, Perezida Macron yamusubije ko ibi bitemewe mu mategeko y’ Igihugu cy’ u Bufaransa.

Mu barwa ya Perezida Macron, avuga ko bitewe n’ uko atari hejuru y’ amategeko, bitamwemerera kubahiriza ikifuzo cya Cocq. Ku bw’ ibyo, uyu mugabo yahisemo kuba yanyuza iminsi ye asigaje ku isi ku rubuga rwa Facebook (livestream), dore ko ku wagatanu mu mashusho yatangaje ko ifunguro rye ryanyuma amaze kurifata, ko ndetse abantu bakwiye kwemera ko yishimye.

Cocq nyuma yo kwimwa uburenganzira bwo guterwa umuti utuma ahita apfa, yasabye ko u Bufaransa bwahindura itegeko, ku buryo hajya hemererwa abantu gufashwa gupfa ariko ku bafute ibibazo bikomeye nk’ ibyo nawe arimo.

Mu gihe u Bufaransa butemera gufasha abifuza inziro yoroshye yo gupfa kandi barwaye bikomeye, ibihugu by’ ibituranyi nk’ u Busuwisi, u Bubiligi, n'u Buhorandi, byo bifite iri tegeko.

Src: Reuters 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND