RFL
Kigali

Amafoto y'ubukwe bw'umuhanzikazi Kirabo Monica (Momo) warushinze n'umukunzi we w'Umufaransa mu birori byabereye i Dubai

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/09/2020 15:57
0


Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Aisha Kirabo Monica (Momo) yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we wo mu Bufaransa Fabien Schnell mu birori bikomeye byabereye mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.



Ubukwe bwa Momo na Fabien bwabaye mu mpera z'icyumweru gishize tariki 29 Kanama 2020. Aba bombi basezeraniye mu rusengero New Life Ministries-Dubai nk'uko Momo yabitangarije InyaRwanda.com. Ni ubukwe bwabaye nyuma y'iminsi micye uyu mukobwa akorewe ibirori byo gusezera urungano, ibi birori bikaba byarabereye i Kigali. Momo akoze ubukwe nyuma y'umwaka umwe n'amezi abiri yambitswe impeta y'urukundo na Fabien mu muhango wabereye i Paris mu Bufaransa.


Umuhanzikazi Momo hamwe na Fabien basezeranye kubana akaramata

Nyuma yo kwambikwa impeta n'umukunzi we Fabien Schnell mu muhango wabereye mu Bufaransa kuwa 6 Nyakanga 2019, Momo yabwiye INYARWANDA ko atarabyiyumvisha bitewe n'ibyishimo byari byuzuye umutima we. Yagize ati "Sasa rero uburyo nakiriye impeta byo na n'ubu sindabyiyumvisha, gusa byari umunezero!" Icyo igihe twamubajije igihe amaze akundana n'uyu mukunzi we wambitswe impeta, adusubiza ko bamaranye igihe. Kuri ubu Momo na Fabien bamaze kwambikana impeta y'urudashira.

Aisha Kirabo Monica (Momo) ni umukristo mu itorero New Life Bible church rya Kicukiro. Ari mu bahanzi batangiye umuziki kera aho azwi mu ndirimbo 'Umukunzi', gusa yaje gusa nk'uwuhagaritse, yongera kuwugarukamo mu mbaraga nyinshi mu mwaka wa 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo 'Niwe Yesu'. Icyo gihe Momo yabwiye INYARWANDA ko adafite inyota yo kuba icyamamare ahubwo ko aje gukora umuziki nk'umurimo w'Imana kubera umuhamagaro w'Imana.

REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA MOMO NA FABIEN BWABEREYE I DUBAI


Momo n'umukunzi we barebana akana ko mu jisho


Momo na Fabien basezeranye kubana akaramata bakazatandukanywa n'urupfu


Amaze kwambikwa impeta yafashwe n'ibizongamubiri ati "N'ubu sindabyiyumvisha"


Momo hamwe n'umukunzi we Fabien wamurutiye abasore bose

UMVA INDIRIMBO 'NI YESU' YA MOMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND