Inyubako zigerekeranye, ni kimwe mu bintu bitwara amafaranga menshi. Kuri ubu umuhanzi w’icyamamare ku Isi, ufite inkomoko muri Afurika, Akon agiye gutangira kubaka umujyi w’akataraboneka muri Afurika mu gihugu cy’amavuko cye cya Senegal.
Uyu muhanzi
w’Umwirabura uba muri Leta Zunze Ubumwe z’America ariko ufite inkomoko muri
Senegal aherutse gushyiraho ifaranga rikoreshwa muri kiriya gihugu ryitwa “Akoin”. Nyuma y’ifaranga rye ubu mu mwaka utaha aratangira umushinga wo kubaka umujyi
uzamwitirirwa wa “Akon City” aho bizamutwara asaga Miliyari 6 z’Amadorali y’Amerika.
Ushobora
kuba utarigeze utekereza kuri Akon kuva indirimbo ye 'Lonely' ibaye uburyohe mu
matwi y’abantu benshi mu myaka icumi ishize. Yakoze ibikorwa byiza by’indashyikirwa
nko kwiyemeza kugeza amashanyarazi ku bantu miliyoni 600 muri Afurika.
Aganira na TMZ, rwiyemezamirimo uzubaka iyi nyubako yavuze ko kuri gahunda y’icyiciro cya mbere ku mujyi wa Akon, harimo ibitaro bya miliyari y'amadolari bifite ibitanda 5,000, ikibuga cy’indege cyigenga, amahoteri, amazu n'amashuri.
Akon, umwe mu
bahanzi bakomeye mu njyana ya R&B, yakomeje gutangaza ko afite gahunda zo
kubaka umwe mu mijyi igezweho ku Isi, akawushyira ku butaka bwa Afurika. Uyu
mugabo yatangaje kandi ko ari umujyi uzaturwamo, ugacururizwamo, ukabamo amwe
mu mashuri ya kaminuza nziza ku mugabane ndetse ukazaba wubatse mu buryo bw’ikoranabuhanga,
aho abawutuye bazaba bashobora gukora ibintu hafi ya byose bifashishije
ikoranabuhanga.
Akon avuga ko uyu mujyi uzubakwa na miliyari 6$, kimwe cya gatatu cyayo kikaba cyaramaze kuboneka. Abarenga 300,000 bazatura muri uyu mujyi numara kuzura. Kubera ari umujyi w’akataraboneka ku butaka bw’Afurika bamwe babifata ko bishobora kugerwaho kuko byaba ari ibitangaza muri Afurika kubona umujyi utangaje.
Akon agiye gutangira kubaka umujyi w'agatangaza muri Afrika
TANGA IGITECYEREZO