RFL
Kigali

Umuhanzi Akon nyuma yo gushyiraho ifaranga ryamwitiriwe agiye gutangira kubaka umujyi w’akataraboneka muri Afurika -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/09/2020 14:23
0


Inyubako zigerekeranye, ni kimwe mu bintu bitwara amafaranga menshi. Kuri ubu umuhanzi w’icyamamare ku Isi, ufite inkomoko muri Afurika, Akon agiye gutangira kubaka umujyi w’akataraboneka muri Afurika mu gihugu cy’amavuko cye cya Senegal.



Uyu muhanzi w’Umwirabura uba muri Leta Zunze Ubumwe z’America ariko ufite inkomoko muri Senegal aherutse gushyiraho ifaranga rikoreshwa muri kiriya gihugu ryitwa “Akoin”. Nyuma y’ifaranga rye ubu mu mwaka utaha aratangira umushinga wo kubaka umujyi uzamwitirirwa wa “Akon City” aho bizamutwara asaga Miliyari 6 z’Amadorali y’Amerika.

Akon Just Founded 'Akon City' in Senegal | Best TV News

Ushobora kuba utarigeze utekereza kuri Akon kuva indirimbo ye 'Lonely' ibaye uburyohe mu matwi y’abantu benshi mu myaka icumi ishize. Yakoze ibikorwa byiza by’indashyikirwa nko kwiyemeza kugeza amashanyarazi ku bantu miliyoni 600 muri Afurika.

Aganira na TMZ, rwiyemezamirimo uzubaka iyi nyubako yavuze ko kuri gahunda y’icyiciro cya mbere ku mujyi wa Akon, harimo ibitaro bya miliyari y'amadolari bifite ibitanda 5,000, ikibuga cy’indege cyigenga, amahoteri, amazu n'amashuri.

Akon, umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya R&B, yakomeje gutangaza ko afite gahunda zo kubaka umwe mu mijyi igezweho ku Isi, akawushyira ku butaka bwa Afurika. Uyu mugabo yatangaje kandi ko ari umujyi uzaturwamo, ugacururizwamo, ukabamo amwe mu mashuri ya kaminuza nziza ku mugabane ndetse ukazaba wubatse mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho abawutuye bazaba bashobora gukora ibintu hafi ya byose bifashishije ikoranabuhanga.

Akon City”: The city, valued at $ 6 billion, completed by 2029 – Archyde

Akon avuga ko uyu mujyi uzubakwa na miliyari 6$, kimwe cya gatatu cyayo kikaba cyaramaze kuboneka. Abarenga 300,000 bazatura muri uyu mujyi numara kuzura. Kubera ari umujyi w’akataraboneka ku butaka bw’Afurika bamwe babifata ko bishobora kugerwaho kuko byaba ari ibitangaza muri Afurika kubona umujyi utangaje.

Akon Crypto City gets the green light | cryptosteemman.org

Akon agiye gutangira kubaka umujyi w'agatangaza muri Afrika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND