RFL
Kigali

Umuhanzi Muhire Nzubaha n'umugore we Keza Murekatete bibarutse imfura yavukiye muri Amerika- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/09/2020 10:47
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Muhire Nzubaha uba mu Rwanda ari naho akorera umuziki akawufatanya n'umwuga we wo kuvura abantu, kuri ari mu byishimo byo kwibaruka imfura ye na Keza Murekatete barushinze mu mwaka wa 2019.



Imfuya ya Muhire na Keza bayise 'Teta Gianna Muhire' akaba ari umwana w'umukobwa wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Ameria muri Kentucky nk'uko Muhire Nzubaha yabitangarije INYARWANDA. Uyu muhanzi uri mu bari gukorana imbaraga nyinshi mu muziki wa Gospel, arashima Imana mu buryo bukomeye kuba yabahaye umugisha w'umwana w'umukobwa, wavutse neza ndetse na nyina akaba ameze neza. 

Keza Murekatete umugore wa Muhire Nzubaha, yabyariye muri Amerika ari naho ari kubarizwa ndetse akaba ari naho yabaga mbere y'uko aza mu Rwanda gukora ubukwe n'umukunzi we Muhire Nzubaha. Ubwo aba bombi bari bamaze gukora ubukwe, Keza yahise asubira muri Amerika, Muhire Nzubaha we aguma mu Rwanda. Muhire Nzubaha yibarutse nyuma y'iminsi micye ashyize hanze amashusho y'indirimbo nye shya yitwa 'Yesu ni we ubikora'.


Imfura ya Muhire na Keza


Muhire Nzubaha n'umugore we Keza


Ubwo Keza Murekatete yari akuriwe

Muhire Nzubaha n'umugore we Keza bamaze kwibaruka imfura

REBA HANO INDIRIMBO 'YESU NI WE UBIKORA' YA MUHIRE NZUBAHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND