RFL
Kigali

Meddie Kagere ushobora kwerekeza muri APR FC yasezeye ku ikipe ya Simba Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/09/2020 9:28
0


Umukinnyi mpuzamaganga w'ikipe y'igihugu Amavubi Meddie Kagere yasezeye ku ikipe ya Simba yakiniraga abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.



Kagere wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'umwaka ushize mu gihugu cya Tanzania, biravugwa ko umwuka utari mwiza mu ikipe ye ya Simba yari amazemo imyaka igera kuri itatu ariyo mpamvu nyanditse ashimira ubuyobozi bw'iyi kipe  ku bihe byiza bagiranye.

Yagize ati "Umwaka ushize w'imikino 2019-2020 wari umwaka mwiza ndetse umwaka twakozemo ibikorwa bihambaye abatoza ndetse n'abakinnyi. Ndashimira umuyobozi wa Simba, Haji Manara ndetse n'abakinnyi b'ikipe muri rusange ku cyizere no kunyubaha mwanyeretse, reka twizere ko umwaka utaha w'imikino 2020-2021 uzagenda neza".


Meddie Kagere yari amaze imyaka ibiri ari we utsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania

Meddie Kagere biravugwa ko ashobora gukomereza urugendo rw'umupira w'amaguru mu ikipe y'APR FC nayo iri gushakisha rutahizamo izakoresha mu mikino nyafurika iri kwitegura. Simba Sports Club ifite umukino wa shampiyona kuri iki cyumweru tariki 06 Nzeri 2020. Ni umukino izacakirana n'ikipe ya Ihefu FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND