RFL
Kigali

Messi: Abana bararize umugore ararira numva ko ntagomba kuva muri Barcelona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/09/2020 8:14
0


Lionel Messi atangaza ko abana be barize ubwo bumvaga ikibazo cy'uko ashaka gutandukana na FC Barcelona, ndetse n'umugore we kwihangana bikamunanira, birangira ahisemo kuguma mu ikipe imwe yakiniye kuva yatangira umupira w'amaguru.



Lionel Messi ukomoka mu gihugu cya Argentine, amaze igihe kigera ku myaka 20 mu ikipe ya FC Barcelona bivuze ko yahageze afite imyaka 13 gusa, usibye kuhakina umupira mu gihe kingana n'iyo myaka, akaba yaranahubakiye umuryango dore ko yashakanye na Antonella Roccuzzo babyarana abana batatu Thiago, Meteo na Ciro.

Messi avuga ko ubwo yabwiraga umugore we ndetse n'abana be ko ashaka kuva mu ikipe ya FC Barcelona, byabaye ikibazo gikomeye cyane kugira ngo babyumve. "Umuryango wose wahise utangira kurira, abana banjye ntibashakaga kuva i Barcelona ndetse ntibanashakaga guhindura amashuri". Ibi Messi yabitangaje ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Goal.com mu kiganiro kigariye bagiranye.


Lionel Messi atangaza ko atari kujya mu kindi gihugu umuryango we ubabaye, ati "Gusa nanjye numvaga nshaka guhindura ikipe nkareba ko natwara ibikombe, si nifuzaga kuzongera guhura n'ibyo Roma, Liverpool na Bayern zankoreye".

"Umwana wanjye Mateo we aracyari muto ntabwo yiyumvishaga neza ibyo nshaka gukora, gusa Thiago we arakuze ndetse hari n'amakuru yabonaga kuri tereviziyo, nyuma agakuramo ibibazo nataha akabimbaza".

"Abana bararize, umugore ararira kandi bararenganaga nta kosa bari bakoze ryari gutuma bava muri Barcelona, ibyo rero narabirebye mpitamo kuguma aho abana banjye bavukiye kandi banakuriye".



Messi yafashe umwanzuro wo kuguma muri Barcelone nyuma yo kubona amarira y'abana be n'umugore we





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND