RFL
Kigali

Australia: Chris Gikundiro yasohoye indirimbo nshya 'Afite imbaraga' ivuga ko Yesu afite imbaraga zimira izindi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2020 20:23
0


Umuhanzi nyarwanda Chris Gikundiro ubarizwa muri Australia ari naho akorera umuziki, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Afite imbaraga' irimo ubutumwa buvuga ko Yesu Kristo afite imbaraga zimira izindi bityo ibyo abantu bahura nabyo n'ibyo babona ari we ubigena.



Chris Gikundiro amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangiye kuririmba mu 2014 atangirira muri korali y'urusengero. Mu mwaka wa 2019 ni bwo yatangiye gukora indirimbo ze bwite. Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo 4 ari zo; 'Mperumutima' (yakoranye na Esron), 'Agakiza', 'Mwami we' (yakoranye na Gentil Misigaro) ndetse n'iyi nshya yashyize hanze yitwa 'Afite imbaraga'. Yavuze ko afite n'izindi nyinshi ziri gutunganywa muri studio.

"Mu ndirimbo zanjye ubutumwa burimo cyane ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kubwira abantu uwo ari we ndetse no kubibutsa iby'ubugingo, guhumuriza abaremerewe n'ibibazo ndetse no kwibutsa abantu umumaro wo gutunga Kristo mu buzima bwabo". Aya ni amagambo ya Chris Gikundiro ubwo yari abajijwe ubutumwa yibandaho iyi yandika indirimbo ze.


Chris Gikundiro yashyize hanze indirimbo nshya 'Afite imbaraga'

Uyu muhanzi avuga ko imbogamizi ahura nazo mu muziki atari nyinshi cyane. Yavuze ko afite gahunda yo gukora indirimbo nyinshi cyane ndetse no gukora ibitaramo hirya no hino ku Isi. Ati "Mfite gahunda yo gukora indirimbo nyinshi (albums) ndetse no gukora ibitaramo bitandukanye ku isi hose". Yatangaje ko indirimbo ari gushyira hanze azikorera muri Rock Net studio yo muri Australia ndetse na Hetivu Music y'i Kigali.

Chris Gikundiro kimwe n'abandi benshi ku isi, nawe yagizweho ingaruka n'icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora gahunda iremereye yari afite yo gukora ibitaramo. Ati "COVID-19 yaje mfite gahunda yo kujya muri yindi City (undi muyi) gukorayo igitaramo turagisubika". Yagize icyo asaba abakunzi b'umuziki, ati "Ubutumwa nababwira ni uko barushaho gusengera impano kugira ngo bahore ku gicaniro cy’Imana kuko ni umurimo ukomeye cyane, kandi babikore intego ari ukwamamaza ubutumwa bwiza".


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'AFITE IMBARAGA' YA CHRIS GIKUNDIRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND