RFL
Kigali

Musare Paradis yashyize hanze indirimbo 'Urukundo rusumba ubuvuke' ibumbatiye ubutumwa ku mibanire myiza -YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2020 18:31
0


Musare Paradis ni umusizi w'umuririmbyi, umwanditsi ubarizwa mu mujyi wa Muhanga ariko avuka mu ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi. Azwi cyane nk'umu 'Storysteller' umubarankuru akaba n'umwanditsi wandika Filime n'Ikinamico akanatoza abakinnyi. Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo yise 'Urukundo rusumba ubuvuke'.



Kuri ubu Musare Paradis yatangiye kariyeri y'umuziki, aririmba indirimbo nyarwanda ziri mu bwoko bwa gakondo ndetse na Gospel indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Aganira na inyaRwanda.com, yatubwiye igihe yatangiriye ubuhanzi bwe ndetse avuga n'abahanzi baririmbira Imana yakuze akunda.

Yagize ati "Natangiye kuririmba niga primaire ni cyo gihe niyumvisemo impano yo kuririmba. Nakunze cyane kuririmba indirimbo nyarwanda ahagana mu 2006 bamwe mu bahanzi icyo gihe nkibyiruka nakunze kumva bakankundisha umuziki; ni Alex Dusabe, Mani Martin, Munyanshoza Dieudonne, Aimable Kubana n’abandi."

Mu bijyanye no kwandika indirimbo Musare Paradis yabitangiye ageze mu mwaka wa mbere w'amashuli yisumbuye hari mu mwaka wa 2007. Yagize ati "Hamwe ni'nshuti zanjye twiganaga twaje gushinga Groupe y'abaririmbyi tukandika indirimbo tukanakora ibitaramo bitandukanye aho twigiraga, kandi abanyeshuli benshi bagakunda indirimbo zacu. Icyo gihe twaririmbaga injyana ya Reggae." 

Urugendo rwa nyarwo mu muziki yarutangiye uyu mwaka 2020 akaba amaze gushyira indirimbo 2 hanze ariko yakoze indirimbo enye zose zikaba zararangiye iziri kuri Youtube ni 'URUKUNDO RUSUMBA UBUVUKE' na 'TUJISHURE IBISABO'.


Musare Paradis yakomeje avuga ko afite intego yo gutambutsa ubutumwa buhumurizaa abantu. Yagize ati "Intego, umugambi mfite mu gukora ibihangano; ni ugutambutsa ubutumwa buhumuriza imitima imenetse; kuko naje gusanga mu mibereho yaranze urugendo rwa buri muntu hano ku isi ntawe iyi si itagomeye, buri wese yarakomeretse n'ubwo twese ibikomere by'imitima bitari ku rugero rumwe. 

Buri wese akeneye ihumure mu rwego arimo buri muntu wese akeneye umubwira ngo komera. Ibihangano byanjye bishishikariza abantu kubana, kubabarirana, kwihanganirana, twese tuzirikana ko isi itatubaniye hanyuma tukigishwa cyane nayo mateka mabi tukabana neza." Ubwo ni bwo butumwa ahanini wumva uyu muhanzi ashyize imbere mu rugendo rwe.


UMVA HANO INDIRIMBO 'URUKUNDO RUSUMBA UBUVUKE' YA MUSARE PARADIS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND