Tekashi 6ix9ine ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru New York Times yasobanuye byinshi bitandukanye aho yasobanuraga ko nta tandukaniro riri hagati ye n’umuraperi wakunzwe na benshi ariwe Tupac Amaru Shakur
Mu kiganiro Daniel Hernandez uzwi nka Tekashi 6ix9ine
yagiranye n’ikinyamakuru New York Times yatangaje ko nta tandukaniro riri hagati
ye na Tupac Shakur. Ibi uyu musore abitangaje nyuma y’uko mu asohowe muri
gereza mu mezi macye ashize bitewe n’impamvu zitandukanye harimo icyorezo cya
Covid-19 ndetse n’indwara ya Asthma arwaye.
Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko ukunzwe cyane muri
iyi minsi yashinjwe ibyaha bitandukanye birimo n’ihohotera rishingiye ku
gitsina yakoreye umukobwa utarageza imyaka y’ubukure nyuma y’uko hasohotse
amashusho yafashwe ubwo uyu musore yakoraga icyi cyaha, icyaha yakoze mu mwaka
2015.
Ubwo yabazwaga ku hahise he niba ntacyo hashobora
kwangiza ku bwamamare bwe cyangwa se uko afatwa muri rubanda, uyu musore yigereranyije
n’umuraperi Tupac wabaye ikirangirire mu njyana ya Rap mu mwaka yaza mirongo icyenda
akaza Kwitaba Imana muri Nzeri 1996 arasiwe Las Vegas muri Leta ya Nevada.
Tupac ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu njyana ya Rap
6ix9ine yagize ati:”Oya, ntago nabikora. Tupac nawe
yashinjwe gufata ku ngufu. Ese Tupac yari akuzwe cyangwa yari yanzwe? Yari akunzwe! Ni irihe tandukaniro riri hagati
yanjya na Tupac Shakur? Nta na rimwe nigeze mfatirwa mu cyaha cyo gufata ku
ngufu, habe na rimwe.” Mu mwaka 1994 Tupac nawe yashinjwe n’umugore witwa
Ayanna Jackson kumufata ku ngufu icyaha uyu musore yaje gufungirwa.
6ix9ine avuga ko nta tandukaniro riri hagati ye na Tupac
Uyu musore yabajijwe ku itandukaniro riri hagati y’indirimbo
ze n’iza Tupac yavuze ko nta tandukaniro ririmo. 6ix9ine muri iki kiganiro yavuze
no ku gatsiko k’amabandi (Nine Trey Gang) yabaririzwagamo mu mwaka ishize.
Tekashi kandi yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka
ibiri nyuma yo yuhamwa n’ibyaha bitandukanye birimo ubugambanyi mu bwicanyi ndetse
n’ubujura bwitwaje intwaro gusa igihano cye cyaje gukurwaho nyuma yo gutanga
ubuhamya mu rubanza rwa Anthony Ellison na Aljermiah Mack bamwe mu bari bagize
iri tsinda.
Src: BET & Capital Xtra
TANGA IGITECYEREZO