RFL
Kigali

Filime “The Batman” yahagaritswe gukorwa kubera ko Robert Pattinson yasanzwemo Covid-19

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:4/09/2020 19:32
0


Filime “The Batman” yari hafi gusohoka yahagaritswe bitewe n'uko umwe mu bayikina yipimishije agasanga arwaye Coronavirus. Ikorwa ry’iyi filime ryahagaritswe kugira ngo hatabaho ikwirakwira rya Covid-19.



Inkuru dukesha CNN ivuga ko filime “The Batman” izagaragaramo Robert Pattinson wasanze yaranduye coronavirus yabaye ihagaritswe. Umuvugizi wa Warner Bros (studio ifata amashusho y’iyi flime) mu magambo ye,  yagize ati: “Umwe mu bagize umuryango wa The Batman yaripimishije asanga arwaye Covid-19, kandi agomba kwiheza nk'uko amabwiriza abisaba. Ni muri urwo rwego gukomeza gufata amashusho y’iyi filime bibaye bihagaritswe”.

Iyi filime ihagarariwe na Matt Reeves, yari imaze iminsi ikorerwa amashusho mbere y’uko coronavirus yahagarikaga ama televiziyo ndetse n’ikorwa ry’ama filime muri Werurwe uyu mwaka. “The Batman”yari imaze iminsi ikomereza ibikorwa byayo  i Londres mu Bwongereza.

Mu kwezi gushize ubwo bari mu birori nibwo Warner Bros(studio itunganya iyi filime), yashyize hanze agace gato kerekana iminota ibiri ya mbere y’iyi filime “The Batman”. 

Itariki y’isohoka ry’iyi filime yegejwe inyuma ho amezi menshi kuko byateganywaga ko igomba gusohoka tariki ya 1 Ukwakira 2021 bitewe n’uko iki cyorezo cya coronavirus nacyo kitari gushira. Kuri ubu ntiharamenyekana niba iri hagarikwa rya “The Batman” ribayeho kubera umwe mu bakinnyi arwaye coronavirus ritazateza ikibazo mu gusohoka kwayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND