RFL
Kigali

Kiss Summer Award 2020-SKOL: Bruce Melodie, Mico The Best na Kevin Kade bari imbere mu matora yo kuri Internet

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2020 14:29
0

Abahatanira ibihembo bya Kiss Summer Award 2020 bageze mu mahina! Amajwi yo kuri internet mu gihe cy’iminsi 18 ishize aragaragaza ko Mico the Best, Bruce Melodie na Kevin Kade bafite amahirwe menshi yo kwegukana ibihembo muri iri rushanwa ryatewe inkunga n'uruganda Skol Brewery Ltd.



Kiss Fm irizihiza imyaka itandatu ishize ishyigikira urugendo rw’iterambere rw’umuziki nyarwanda; irimo imyaka itatu itanga ibihembo ku bahanzi n’aba-Producer bigaragaje kurusha abandi mu mpeshyi.

Tariki 17 Kanama 2020 yatangaje indirimbo eshanu zihatanira igihembo cy’iyakunzwe cyane mu mpeshyi ya 2020 (Summer Song). Ku munsi ukurikiyeho, itangaza ibindi byiciro byari bisigaye.

Tariki 19 Kanama 2020 yahaye urubuga abakunzi b’umuziki batangira gutora abahanzi bahataniye ibihembo bya Kiss Summer Awards. Mu gihe cy’iminsi 18 ishize amatora abera kuri internet, imibare iragaragaza abahanzi bafite amahirwe yo kwegukana ibihembo n’abandi bashobora gutaha amara masa!

Umuhanzi Mico the Best ari imbere mu majwi yo kuri internet mu cyiciro cya ‘Best Summer Song’ abicyesha indirimbo ye yise ‘Igare’ iherutse kuzuza abantu barenga miliyoni 1 bayirebye ku rubuga rwa Youtube.

‘Igare’ ni imwe mu ndirimbo zigezweho kandi zifite igikundiro muri iki gihe cy’impeshyi. Amagambo ayigize, injyana yayo n’inkikirizo byazamuye igikundiro kuri Mico the Best uherutse kugura imodoka yo mu bwoko bwa Benz.

Mico The Best ari ku mwanya wa mbere n’amajwi 43% angana n’abantu 1 300 bamaze ku mutora ku bantu 3 000 bamaze gutora muri iki cyiciro. Akurikiwe na Bruce Melodie ufite amajwi 38% abicyesha indirimbo ye ‘Saa Moya’ [Amaze gutorwa n’abantu 1100].

Ku mwanya wa Gatatu harimo Dj Pius &Bruce Melodie n’amajwi 11% babicyesha ndirimbo bise ‘Ubushyuhe’ ifite amajwi 11% [Bamaze gutorwa n’abantu 353]. 

Ku mwanya wa kane hariho Marina na Queen Cha mu ndirimbo ‘Do Me’ bafite amajwi 3% [Batowe n’abantu 115]. Mr Kagame na Bruce Melodie bari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 2% mu ndirimbo ‘Ntiza’ [Batowe n’abantu 90].

Umuhanzi Bruce Melodie arayoboye mu cyiciro cy’umuhanzi w’impeshyi (Best Summer Artist) n’amajwi 52% aho yatowe n’abantu 1 400 mu bantu 2800 bamaze gutora muri iki cyiciro kirimo abahanzi bakomeye.

Akurikiwe n’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] uri ku mwanya wa kabiri n’amajwi 23% y’abantu 669 ku 2800 bamaze gutora.

Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 16%, aho amaze gutorwa n’abantu 469. King James ari ku mwanya wa kane n’amajwi 5% n’aho Platini [P] ari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 2%.

Umuhanzi Kevin Kade ari imbere mu majwi yo kuri internet mu cyiciro cy’abahanzi bashya bahataniye igihembo cy’abigaragaje mu mpeshyi ya 2020 (Best New Artist).

Uyu muhanzi uherutse kuririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika, afite amanota 37% y’abantu 2 200 bamaze ku mutora ku bantu 5 900 bamaze gutora muri iki cyiciro.

Akurikiwe n’umuraperi B-Threy washyize imbere injyana ya kinya-trap ufite amajwi 31% ku bantu 1800 bamaze kumutora.

Ku mwanya wa Gatatu hariho umuhanzikazi Ariel Wayz uherutse gutangaza ko yavuye muri Symphony Band yamukujije. Uyu mukobwa afite amajwi 15% ku bantu 908 bamaze kumutora.

Juno Kizigenza ari ku mwanya wa kane n’amajwi 14% n’aho Calvin Mbanda wo muri The Mane ari ku mwanya wa Gatanu na 1% y’abantu 100 bamutoye.

Impuzandengo y’amajwi yo kuri internet arerekana ko Bruce Melodie afite amajwi menshi kurusha abandi bose bahataniye ibi bihembo, dore ko ari no mu byiciro bibiri, akaba afite n’indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi.

Ibihembo bya Kiss Summer Award 2020 binahatanyemo icyiciro cy’utunganya indirimbo (Producer) wahize abandi, ariko we azatorwa n’akanama nkemurampaka.

Ibi bihembo bizatangwa ku wa 13 Nzeri 2020, mu gihe amatora yo kuri internet azarangira ku wa 12 Nzeri 2020. Kiss Summer Award yatewe inkunga n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd.

Skol iherutse gutangaza ko mu gihe utubari tuzaba twafunguye, izashyirahho uburyo bwo gufasha abatarizihije amasabukuru y’amavuko kubera icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora byinshi mu bikorwa.

Uru ruganda rwahise rutangiza ubukangurambaga bwiswe “Postpone your birthday and celebrate it after bars reopen” banashyiraho urubuga rwo kwiyandikishirizaho mu gihe ukeneye ko Skol izagufasha kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Uruganda rwa SKOL rwihariye imyidagaduro mu Rwanda ndetse rutera inkunga ikipe ya Rayon Sports. Mu bihe bitandukanye SKOL yateye inkunga ibitaramo bikomeye ndetse yifashisha abahanzi b’Imena mu gutanga ibyishimo ku bakiriya bayo.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUHANZI MU BIHEMBO BYA KISS SUMMER AWARDS

Ibihembo bya Kiss Summer Award 2020 byatewe inkunga n'uruganda rwa SKOL

Abahanzi bashya bahataniye igihembo cy'uwigaragaje mu mpeshyi ya 2020-Kevin Kade arayoboye

Mu cyiciro cy'indirimbo y'impeshyi; Mico The Best ari imbere mu majwi aho afite 43%

Akanama nkemurampaka niko kazahitamo Producer wahize abandi mu mpeshyi ya 2020


Mu cyiciro cy'umuhanzi w'impeshyi; Bruce Melodie ari imbere mu majwi yo kuri internet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND